Cedru yagiye muri Amerika atarangije amashusho y’indirimbo “Bibi” ya KGB

Cedru watunganya amashusho y’indirimbo “bibi” ya KGB yagiye muri Amerika atayarangije mu giha yari yarijeje abafana bayo ko aya mashusho azajya hanze mu mpera z’icyumwerukirangira tariki 08/07/2012.

Mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 04/07/2012 Cedru yuriye indege yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye gukomereza ubuzima akaba yaragiye atabahaye indirimbo yabo.

Cedru.
Cedru.

Gaston Rurangwa uzwi ku izina rya Skizzy, umwe mu bagize iri tsinda rya KGB yasohoye itangazo tariki 07/07/2012 yohereje abanyamakuru bose bakora imyidagaduro abasaba kubimenyesha abafana ba KGB.

Yagize ati: “KGB irisegura ku bafana bayo, kubera clip video y’indirimbo BIBI yagombaga gusohoka mu cyumweru cyashize, twahuye n’ikibazo cyuko director wayo ariwe CEDRU yakomeje kutubwira ngo vuba irasohoka kumbe yibereye muri gahunda zo kujya muri Amerika, akaba yaranagiye atayirangije”.

Skizzy yakomeje agira ati: “Twamenyeko yagiye muri Amerika kuwa kane w’iki cyumweru, akaba yaragiye atatubwiye, tukaba nta na contact ze aho ari muri Amerika dufite nubwo uwo bakoranaga inaha mu Rwanda uzwi ku izina rya Scream yatubwiye ko azabana na K8. Ariko ubu amashusho turayafite akaba azatunganywa na Arnold muri Arnolds Films. Mu minsi mike niba nta kindi kibazo gitunguranye clip video irabageraho.”

Abagize itshinda KGB.
Abagize itshinda KGB.

KGB yatangiye gufata amashusho y’indirimbo “Bibi” tariki 13/06/2012. Abahanzi benshi bakunze guhura n’ibibazo nk’ibi aho usanga bamwe mu batunganya indirimbo z’abahanzi kimwe n’abazikorera amashusho batindana cyangwa bagaherana ibihangano by’abahanzi ariko abahanzi benshi bakicecekera mu rwego rwo kwanga kwiteranya.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka