Abahanzi banyuranye bakomeje guhumuriza Aline Gahongayire

Aline Gahongayire, ari guhumurizwa n’abahanzi banyuranye kubera ibihe bikomeye arimo byo gutandukana n’umugabo we.

Aya makuru yatangiye gukwira hirya no hino mu bitangazamakuru binyuranye, n’ubwo nyiri ubwite Aline Gahongayire atarabyemeza, tariki 13/01/2015 nyuma y’aho umugabo we Gabriel Gahima bivuzwe ko yaba yaratangarije urubuga rwa inyarwanda.com ko yamaze gutandukana nawe, ndetse akaba arikubarizwa mu gihugu cya Tanzaniya aho azava bidatinze aza kuzuza ibisabwa byose ngo abashe gutandukana na gahongayire byemewe n’amategeko (divorce).

Gahongayire na Gahima ku munsi w'ubukwe bwabo.
Gahongayire na Gahima ku munsi w’ubukwe bwabo.

Mu magambo ye nk’uko bigaragara kuri uru rubuga, Gahima yagize ati “Njye ubwanjye amakuru nguhaye ni uko ngiye gutandukana na Aline, ibisobanuro byanjye ni uko twembi turi abana beza ariko bikaba bitagishobotse ko tubana ndetse nawe ushobora kumubaza ndetse na status yanjye kuri facebook imaze guhinduka ubu ndi separated, kandi mu minsi mike nzagaruka mu Rwanda kandi icyo gihe nzatangira ibigomba gukorwa kugira ngo ntandukane nawe”.

N’ubwo benshi batabivuzeho rumwe bamwe bemeza ko umugabo ari mu makosa kubera gushyira amabanga y’urugo mu bitangazamakuru, abandi bakemeza ko Gahongayire nawe yaba yarabigizemo uruhare mu gutandukana kwabo, abahanzi b’inshuti za Gahongayire bakomeje kumwihanganisha babinyujije mu nzira zitandukanye.

Kavutse yabwiye Gahongayire ko iyo umuryango w'ibyishimo umwe wifunze indi ifunguka.
Kavutse yabwiye Gahongayire ko iyo umuryango w’ibyishimo umwe wifunze indi ifunguka.

Umuhanzi Olivier Kavutse, umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Beauty for Ashes yatanze ubutumwa agira ati “turi kumwe nawe muri ibi bigeragezo urugo rwawe rurimo. Komera kandi wibuke ko Yesu azakuba hafi mubyo wanyuramo byose. Turagukunda kandi turagusabira. Petero wa mbere 1:6-7”.

Ezra Kwizera nawe ugenekereje yagize ati “Ibyaza byose nabyo bizahita. Ntutinye gutsindwa ngo unanirwe kugerageza ibintu bishya...wibuke ntabwo Imana izadutererana”.

Yakomeje agira ati “Iyo umuryango umwe w’ibyishimo wifunze, indi irafunguka ariko kenshi tureba cyane umuryango wakinzwe ntitubashe kubona uwadukinguriwe.

Kwizera yageneye Gahongayire ubutumwa bumukomeza.
Kwizera yageneye Gahongayire ubutumwa bumukomeza.

Muvandimwe wanjye ndagukunda kandi ndagusabira ngo ibyishimo biva ku Mana bikubere imbaraga kandi na Gahima ndamusabira umugisha, ndashima ko urukundo rw’Imana rutajya rutsindwa”.

Dady de Maximo Mwicira-Mitali nawe yahumurije Gahongayire, mu ibaruwa ndende cyane ariko yuzuyemo amagambo y’ingirakamaro. Bimwe mu byo yavuze amuhumuriza yagaragaje ko asanzwe aziko akomeye k’ Uwiteka kandi ko akomeza benshi nawe arimo, bityo aramusabira gukomeza gukomera kugira ngo akomeze gukomeza benshi nawe.

Aragira ati “Mushiki wanjye kandi nshuti yanjye nkunda, Nta bwoba namba uri umunyangufu Uwiteka yaguhaye gukomera ngo ukomeze abandi ndabihamya, unyeganyeze ndahungabana, ukomeye nkomeza urugendo, inzira ni ndende ariko kubizera ngo kugenda hejuru y’amahwa ni ibintu byacu, erega turi ku Isi nta kigutegereje utamaze guhura nacyo, nta bwoba Uwo wizera Ntanyeganyezwa ahubwo mu bihe nk’ibi niho ugukomera kuva...”.

Dady de Maximo ni umwe mu bahumurije Gahongayire.
Dady de Maximo ni umwe mu bahumurije Gahongayire.

Aline Gahongayire we akomeje gutambutsa ubutumwa buhumuriza abari mu bigeragezo anabasabira, kandi nawe ku giti cye akagaragaza ko ari umunyamugisha.

Yagize ati “Ndi umunyamugisha ibihe byose...kandi ibihe byose Imana ni Nziza no mu bihe nk’ibi. Ntacyabuza umutima wanjye guhamya Imana kuko inyibukije uwo ndiwe ni uko ndi Umunyamugisha...amakuru y’impamo ni uko Yesu wanjye adakoza isoni kandi ingoma ye ntizahanguka...still nta bya none n’ibizaza bizantanya nawe...ndi umunyamugisha no kurushaho...Murakoze mwese kungaragariza urukundo. I am blessed. Jeremie 29:11”.

Yarongeye agira ati “Humura Imana ntibeshya kandi Imana ntihemuka niba hari ijambo yakuvuzeho rizasohora...numva nshaka kuguhumuriza wowe wumva ko nta cyerekezo cy’ubuzima...senga ushime kandi wizere Imana idahemuka izakunezeza...ntihazagire ikintu na kimwe kigutandukanya n’urukundo rw’Imana...ndumva nakubwira ngo humura ma..nta joro ridacya nta n’imvura idahita...komera songa mbere. Love u all”.

Ifoto ikubiyemo ubutumwa Gahima yashyize kuri Facebook kuwa 14/01/2015.
Ifoto ikubiyemo ubutumwa Gahima yashyize kuri Facebook kuwa 14/01/2015.

Gahima we mu butumwa yanyujije kuri facebook arasaba abantu kutamucira urubanza kuko badashobora kubasha nibura kimwe cya kabiri cy’ibyo yanyuzemo ndetse yongeraho ati “Hari impamvu nkora ibyo nkora, hari impamvu ndi uwo ndiwe”.

Gahingayire yamenyekanye cyane mu ruhando rw’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel), mu bikorwa byo kumurika imideli ndetse ubu akaba ari kugaragara mu kanama nkemurampaka mu gikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2015, Ibi bibaye nyuma y’uko agize ibyago akabura imfura ye ubwo yitabaga Imana avuka mu kwezi kwa Nzeri umwaka wa 2014 ndetse ubu hari kuvugwa amakuru hirya no hino ko yaba yaramaze gutandukana n’umugabo we bashakanye tariki 20/12/2013.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Waje se nkakwitwalira ukaba umugore wanjye iteka ryose. Ndi kibi mu maso kandi ndakennye cyane, ariko ngira umutima mwiza.

Kibwa yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

Nshuti turabasengera Imana ntacyo itakora,kdi ntakizabatandukanya usibye urupfu gusa.

Ibyo byose nibikangisho bya satani kdi Imana iraza guhindura ibibazo byanyu ibisubizo

jimy yanditse ku itariki ya: 20-01-2015  →  Musubize

Ihangane sha bibaho ndavuga aline.

aline yanditse ku itariki ya: 20-01-2015  →  Musubize

Gahongayire , Wicika Intege Imana Izi Ibikubabaje Kandi Yiteguye Kubikemura Kandi "ibigeragezo Biza Bihetse Ibisubizo" Never Give Up.

Dukorerimana Fadhili Jackson yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

wisesagura umutungo ngo ni uko ari wowe ukorera amafaranga menshi yewe ni byinshi. murebe muri direction imwe. menya ko wamushatse ufite inshuti ariko zirikana ko wamaze guhitamo kandi ubabwire ko niba barakundaga ku gusoma ko ubu uwo mwashakanye atabikunda cg uti sinkibikora nahinduye statut mpita mbireka.

alias yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

kora urutonde rw’ibyo yanga, ubereyeho inshuti yawe: urugero ruto kandi rworoshye: niba umugabo wawe akubwiye ati nkunda ko wishyiraho maquillage: bikore ubyige; niba akubwiye ko adakunda maquillage: bireke niba warabyigeze kuko ni inshuti yawe ushimisha ntabwo ari abandi mwahoranye; wikwibaza ngo mbese inshuti zanjye nizimbona zizagira ngo ngwiki!! niba ugiye ahantu tanga amakuru kuwo mwashakanye, nimubiganireho mbere yo gufata icyemezo;

alias yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

Pole family yakundanye
ariko Satani ntabwo yishimira ibyiza, rwose ni Satani yabikoze.

dore aho abera mubi satani: buriya bombi nta numwe wasinzira adatekereje undi ibihe byiza bagiranye.Abanyarwanda bari bazi imigani pe: "ntazibana zidakomanya amahembe" ariko se ko bibagiwe umuti ni uwuhe niba iryo hembe rihinguranyije rikagera aho indi yumva umutima ugiye guturika. dore bagenzi: mu bintu byose bibaho mu rukundo, ni byiza "communication active"; kumenya icyo mugenzi wawe yanga urunuka ukakigendera kure; urugero: gusambana, gusomana (hari abatabikunda na mba, etc, mbese niba Satani itarivanga mu rukundo rwanyu, nyabuneka zirikana ibyo umukunzi wawe akunda; bimenye nicyo cya mbere ubyandike mu mutima wawe;

alias yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

Humura Aline, ntimwinshinge ibitangazamakuru ibyo bari gutangaza, ntibibace integer; Inama yanjye nababwira, muzicare, muganire ku bibazo mufitanye, bibaye ngombwa mwareba umuntu mwizeye mwembi w’inkoramutima, maze mukabimuganiriza, ndizera ko muzakemura ibibazo byose mufitanye. Erega ntazibana zidakomana amahembe, nanjye byambayeho, nshaka gutandukana n’umudamu wanjye! Umuti twaraganiriye buri wese ababarira undi, ubuzima burakomeza. Ndubatse maranye n’umugore wanjye imyaka 18.

Komera HJ yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka