Singiza Music igiye gutangariza amahanga imbaraga z’Imana mu gitaramo yise “Rise up and praise concert”

Singiza Music iri gutegura igitaramo yise “Rise up and praise concert” gifite intego yo guhishurira amahanga ubugari no gukomera kw’Imana kizabera muri Auditorium ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye kuwa gatanu utaha tariki ya 15/03/2013.

Patrick Kanyamibwa wavuganye na Singiza Music ku myiteguro y’iki gitaramo yabwiye Kigali Today ko iki gitaramo cya Singiza Music kigamije kugaragaza imbaraga z’Imana, abantu bakayigarukira kandi bakayiragiza.

Bamwe mu baririmbyi ba Singiza bo muri Drama Team.
Bamwe mu baririmbyi ba Singiza bo muri Drama Team.

Ngo amakuru Kanyamibwa akesha Buntu Luc uvugira Singiza Music yagize ati: “Intego y’iki gitaramo ni uguhishurira amahanga ubugari no gukomera kw’Imana kugira ngo abantu bayimenye, bayigandukire, banagendere mu nzira zayo, nk’uko Bibiliya ivuga ko kumenya Imana aribwo bugingo buhoraho.”

Iki gitaramo kiri muri gahunda ndende Singiza Music Ministries yise “Tukumeye Tour” izagera ahantu hatandukanye ubwo itsinda Singiza Music rizaba ritanga ubutumwa bwo kwiringira imbaraga z’Imana. Itsinda Singiza Music ngo ryagendeye ku butumwa bwa Bibiliya buri mu ivanjiri ya Yohana 17:3 bugira buti: “Ubu nibwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ariwe Yezu Kristo”.

Ngo muri iki gitaramo bazahimbaza Imana mu ndirimbo, imbyino gakondo ndetse n’imbyino ngiro (Drama Dance), kandi hazanagaragaramo itsinda ry’abahanzi ryo mu Burundi ryitwa “Redemption Voice” rizwi cyane kuri album yabo bise “Yuguruye ntawugara”.

Bamwe mu baririmbyi ba Singiza Music ubwo baririmbaga ku rusengero rwa Christian Life Assemby i Nyarutarama mu 2012.
Bamwe mu baririmbyi ba Singiza Music ubwo baririmbaga ku rusengero rwa Christian Life Assemby i Nyarutarama mu 2012.

Muri iki gitaramo kandi ngo abandi babaye muri Singiza Music bakaba bararangije kwiga barimo Buntu Luc, Isimbi Vanessa, Ishimwe Kajeneri Nadine, Nkubana Erneste n’abandi bazaba baje kwifatanya na bagenzi babo babanye muri Singiza Music.

singiza Music Ministries ni umuryango w’ivugabutumwa washinzwe mu 1997 muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, ufite umuhamagaro wo kubaka igicaniro cy’amashimwe ku Mana no gusakaza umubavu wejejwe wo kuramya unyuze Imana ibinyujije mu ndirimbo n’imbyino.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

I love this group very much. As it started in my hands, eyes, mind and heart. God bless you lots.

Assumpta yanditse ku itariki ya: 7-03-2013  →  Musubize

sha murakoze gutumenyesha ndabakunda byo gupfa nuko nyine nzapfira muri yesu

ALICE yanditse ku itariki ya: 7-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka