Rehoboth Ministries yongeye gutegura igitaramo yise “Praise and worship Explosion”

Ku nshuro ya kabiri, Rehoboth Ministries yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza yise “Praise and worship Explosion”, icyo gitaramo kizaba kuri iki cyumweru, tariki 24/02/2013, muc yumba (salle) cya Sportsview Hotel kuva ku isaha ya saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbiri z’ijoro.

Insanganyamatsiko y’iki gitaramo ni “Taraka mutima wanjye ushime Imana” nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi mukuru wa Rehoboth Ministries, Bwana Douglas Kigabo.

Abari bitabiriye igitaramo cy'ubushize cya Rehoboth.
Abari bitabiriye igitaramo cy’ubushize cya Rehoboth.

Iki gitaramo gifite intego ebyiri arizo guhuriza hamwe abantu bavuye mu matorero atandukanye mu mwanya wihariye wo kuramya no guhimbaza Imana wisanzuye hamwe no guha amahirwe abatizera guhishurirwa ubwiza n’ubuntu bw’Imana binyujijwe mu kuramya no guhimbaza bikaba byatuma bizera bakakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu. Iki gitaramo Ngaruka gihembwe nk’uko uyu muyobozi akomeza abitangaza, ni igitaramo batangije kugira ngo bashobore kurushaho gutanga ubutumwa bwiza kandi barusheho gufasha abantu kwegera Imana no kuyakira nk’Umwami n’Umukiza wabo.

Mugitaramo cy'ubushize cya Rehoboth.
Mugitaramo cy’ubushize cya Rehoboth.

« Praise and Workship Explosion » y’ubushize yabaye tariki 28/10/2012 ikaba yari irimo n’umuhanzi Simon Kabera wari waje kubafasha.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka