Rehoboth Ministries yongeye gutegura igitaramo yise “Praise and worship Explosion”
Ku nshuro ya kabiri, Rehoboth Ministries yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza yise “Praise and worship Explosion”, icyo gitaramo kizaba kuri iki cyumweru, tariki 24/02/2013, muc yumba (salle) cya Sportsview Hotel kuva ku isaha ya saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbiri z’ijoro.
Insanganyamatsiko y’iki gitaramo ni “Taraka mutima wanjye ushime Imana” nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi mukuru wa Rehoboth Ministries, Bwana Douglas Kigabo.
Iki gitaramo gifite intego ebyiri arizo guhuriza hamwe abantu bavuye mu matorero atandukanye mu mwanya wihariye wo kuramya no guhimbaza Imana wisanzuye hamwe no guha amahirwe abatizera guhishurirwa ubwiza n’ubuntu bw’Imana binyujijwe mu kuramya no guhimbaza bikaba byatuma bizera bakakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu. Iki gitaramo Ngaruka gihembwe nk’uko uyu muyobozi akomeza abitangaza, ni igitaramo batangije kugira ngo bashobore kurushaho gutanga ubutumwa bwiza kandi barusheho gufasha abantu kwegera Imana no kuyakira nk’Umwami n’Umukiza wabo.
« Praise and Workship Explosion » y’ubushize yabaye tariki 28/10/2012 ikaba yari irimo n’umuhanzi Simon Kabera wari waje kubafasha.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|