Nyamagabe: Lolilo azataramira muri hoteli Golden Monkey kuri St Valentin

Kuwa kane tariki 14/02/2013, ubwo hazaba hizihizwa umunsi wahariwe abakundana witiriwe mutagatifu Valentin, hoteli Golden Monkey iri mu karere ka Nyamagabe yateguriye abakiriya bayo igitaramo mu rwego rwo kwifatanya nabo.

Batete Placide, uzwi ku izina rya DJ PIN ushinzwe imyidagaduro muri hoteli Golden Monkey atangaza ko iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kunezeza abakiriya babo kuri St Valentin, ndetse no kubegereza ibitaramo hafi yabo.

Iki gitaramo kizakorwa n’umuhanzi Lolilo ukomoka mu gihugu cy’Uburundi, Alain nawe ukomoka mu Burundi, Kayitare Wayitare Dembe wo mu Rwanda ndetse na Paco na groupe ye XL Bande.

Umuhanzi Kayitare ndetse na Paco hamwe XL Bande ngo bazaba babacurangira imbonankubone (live) nk’uko DJ PIN abitangaza.

Abahanzi bane nibo bategerejwe i Nyamagabe tariki 14/02/2013.
Abahanzi bane nibo bategerejwe i Nyamagabe tariki 14/02/2013.

Abakundana batekerejweho muri iki gitaramo kuko umuntu uri kumwe n’uwe (couple) bazishyura amafaranga ibihumbi 10 bagahabwa ifunguro n’icyo kunywa, naho umuntu uje ari wenyine akishyura amafaranga 7000 nawe agahabwa icyo kurya n’icyo kunywa, banasusurutswa na bariya bahanzi kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa sita z’ijoro.

Kuva saa sita z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo hateganijwe akabyiniro bisanzwe aho kwinjira bizaba ari amafaranga igihumbi, bakazaba basusurutswa na DJ PIN wo muri Golden Monkey uzaba arimo gukina indirimbo nyinshi kandi z’amashusho (video mix) abantu banirebera.

“Video Mix ni agashya nzaniye Nyamagabe kuko ni ubwa mbere bizaba bibaye”, DJ PIN.

Hoteli golden monkey abahanzi batandukanye bazataramiramo kuri st Valentin.
Hoteli golden monkey abahanzi batandukanye bazataramiramo kuri st Valentin.

Akomeza atangaza ko abantu bakwiye kuzazinduka kuko gutinda gutangira kw’ibitaramo bikunze kunengwa bo bitazababaho, kugira ngo batazasanga abahanzi bakunda barangije kuririmba.

DJ PIN ati: “Abantu bamenyereye ko ibitaramo bitangira bitinze. Twe kuva saa cyenda hazaba harimo umuziki usanzwe, hanyuma performance itangire saa kumi n’ebyiri. Twe ntibizatubaho kuko abahanzi barara baje”.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka