Nabonye ko umuntu wimuye umusozi ari uwatwaye ibuye rimwe rimwe-Ben Nganji
Umuhanzi Bisangwa Nganji Benjamin wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Ben Nganji aratangaza ko intego ze yabashije kuzigeraho nyuma y’igitaramo “Inkirigito Concert” yakoze mu mpera z’uku kwezi.
Mu gitaramo yise “Inkirigito Concert” yanaririmbanyemo n’abahanzi batandukanye nka Sophia Nzayisenga, Daniel Ngarukiye, KNC na Ntamukunzi Theogene cyabaye muri weekend ishize ku wa 31 Nyakanga 2015, Beni Nganji yabashije gushimisha abakunzi be bari bahari mu ndirimbo ze nka Ramba Ramba, Mbonye Umusaza n’izindi ndetse abenshi bananyurwa n’inkirigito dore ko abenshi bayumvaga ivugwa ariko batarayumva Ben ayivuga imbonankubone.
Ben Nganji uvuga ko kuri ubu arimo kuruhuka nyuma yo kwesa imihigo yari yihaye, agahamya ko yishimiye cyane uburyo byagenze dore ko ari imwe mu nzozi ze ngo yabashije gukabya.
Agira ati “Nabonye ko umuntu wimuye umusozi ari umuntu wagiye atwara ibuye rimwe rimwe. Nishimiye cyane kubona indirimbo zanjye zizwi n’abantu. Ikindi, imbaraga zanjye, imyiteguro yanjye, nabonye ko rwose byagenze nk’uko nabyifuzaga n’ubwo bitaba 100% ariko nageze ku ntego yanjye kuko ibyo nashakaga kwereka Abanyarwanda ko nzi umuziki kandi nshobora gutegura igitaramo cyanjye...”
Yakomeje agira ati “Ni njyewe witeguriye igitaramo cyanjye ku giti cyanjye nta n’umuntu umpaye inoti y’igihumbi rwose kandi mbigeraho. Nabonye ko bishoboka ku giti cyanjye nta muntu n’umwe unteye inkunga.”
Ben Nganji yakomeje adutangariza ko nubwo hatavuyemo amafaranga menshi cyane ariko yabashije kwishyura abamucurangiye, yishyura abamuririmbiye ndetse n’abandi bose bagiye bagira akazi bakora kajyanye na kiriya gitaramo kandi byose bikaba byaragezweho ari nta muntu n’umwe umuhaye inkunga.
Ngo bikaba byaramweretse ko mu gihe azaba yabashije noneho kubona abamutera inkunga azakora ibirenze kure ibyo Abanyarwanda babonye.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uyumuhanzi numuhanga cyanecyane murwenya imana ikomeze kumurinda knd imwongerere ubumenyi