Kwinjira mu gitaramo cyo gufungura FEASPAD kuri uyu wa gatandatu ni ubuntu

Ubuyobozi butegura iserukiramuco rya FESPAD, buratangaza ko kwinjira ari ubuntu mu gitaramo cyo gufungura FESPAD y’uyu mwaka kuri uyu wa Gatandatu tariki 23/02/2013.

Abahanzi bari buririmbe muri iki gitaramo kiri butangire saa Cyenda z’amanywa harimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Muri iki gikorwa haraba harimo ababyinnyi n’abahanzi nka Keko wo mu gihugu cya Uganda, Camp Mulla wo mu gihugu cya Kenya, King James n’abandi bahanzi bagenzi be b’Abanyarwanda nka Riderman, Mpakanyaga, Dr Claude, Holly Jah Doves, Gaby, Azaph Ministries, Bruce Melody, Rick Password na Line Up.

Abahanzi n'abanyamakuru basobanurirwa ibijyanye na FESPAD n'uko izagenda.
Abahanzi n’abanyamakuru basobanurirwa ibijyanye na FESPAD n’uko izagenda.
Abanyamakuru babwirwa ibihugu bizitabira FESPAD n'ikigamijwe.
Abanyamakuru babwirwa ibihugu bizitabira FESPAD n’ikigamijwe.
Judo Kanobana, nyiri Positive Production akaba ari n'umwe mubateguye FESPAD,aha yaganiraga n'abanyamakuru.
Judo Kanobana, nyiri Positive Production akaba ari n’umwe mubateguye FESPAD,aha yaganiraga n’abanyamakuru.

FESPAD kuri iyi nshuro yayo ya munani izitabirwa n’abandi bahanzi batandukanye harimo Benie Man wo muri Jamaica, Ice Prince wo muri Nijeriya n’abandi bahanzi batandukanye bazaririmba mu bitaramo bine biteganyijwe muri iki cyumweru cya FESPAD kugeza ku musozo wayo tariki 02/03/2013.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka