Anita Pendo yahakanye ko yasize umwana mu cyaro

Anita Pendo yagaragaje ko ababajwe na bamwe bakomeje kuvuga ko asanzwe afite umwana akaba yaramusize iwabo i Gahini muri Kayonza.

Anita Pendo avuga ko nta mwana yasize i Gahini
Anita Pendo avuga ko nta mwana yasize i Gahini

Uyu mushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru yatangaje ibyo, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram avuga ko nta mwana asanzwe afite. Yemeza ko ahubwo atwite kandi ko ari hafi kwibaruka.

Agira ati “Reka mbisobanure neza…nakomeje kubona hari abandika ngo nasize umwana i Gahini, nta mwana mfite uba i Gahini! Mwe murimo kubyandika mubanze mutekereze ndetse muperereze ku byo muvuga.

Nkunda abana sinahisha umwana mufite kuko ni cyo kintu gishimishije mu buzima gitera n’ishema umubyeyi. Murindire uwo Imana izaduha ibindi mubireke. Umwana ari mu nzira!

Bamwe mu bafana be bamukurikira kuri Instagram bagaragaje ko bamuri inyuma bahamya ko n’iyo yaba afite umwana ntacyo byaba bitwaye.

Anita Pendo yemeza ko atwite
Anita Pendo yemeza ko atwite

Bivugwa ko Anita Pendo agiye kubyarana imfura ye n’umukunzi we bamaranye iminsi witwa Nizeyimana Alphonse Ndanda umwe mu banyezamu ba AS Kigali wayigiyemo avuye muri Mukura VS.

Yakunze gutangazwaho ko atwite ariko akanyomoza ibyabaga byatangajwe avuga ko atari ukuri.

Ubwo nibwo butumwa Anita Pendo yanditse kuri Instagram
Ubwo nibwo butumwa Anita Pendo yanditse kuri Instagram
Nizeyimana Alphonse Ndanda umukunzi wa Anita Pendo (Photo Internet)
Nizeyimana Alphonse Ndanda umukunzi wa Anita Pendo (Photo Internet)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka