Abize muri IFAK baba Iburayi baratumira Abanyarwanda mu gitaramo bise "Shining in Lyon"

Abanyeshuri bize mu kigo cy’amashuri cya IFAK baba ku mugabane w’i Burayi mu mugi wa Lyon mu Bufaransa babifashijwemo n’abandi banyarwanda baba mu mahanga bateguye igitaramo bise "Shining in Lyon" kikaba ari igitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 09/03/2013 guhera ku isaha ya saa yine z’umugoroba (22 :00-11 :00) nk’uko bigaragara ku butumire Kigali Today ifitiye kopi.

Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda baratumirwa mu gitaramo "Shining in Lyon".
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baratumirwa mu gitaramo "Shining in Lyon".

Iki gitaramo kizabera mu mugi wa Lyon ahitwa 73 Chemin des sources 69230 MEGA PARTY ngo kizagaragaramo Dj SAIDO, kwinjira bikazaba ari amafaranga y’u Rwnda ari hagati y’ibihumbi 13 n’ibihumbi 17 (Euros 20 ku bazagurira amatike aho ku muryango na Euros15 ku bazayagura mbere. Euros, amayero, ni amafaranga akoreshwa ku mugabane w’Uburayi)

Umwambaro w’umunsi ku bazitabira iki gitaramo ni umukara n’umweru. Abahoze ari abanyeshuri ba IFAK baba i Lyon batumiye abantu bose batuye i Lyon, mu nkengero zayo ndetse n’ahandi hatandukanye kuzitabira icyo gitaramo.

Abahoze ari abanyeshuri ba IFAK Kimihurura (Don Bosco) babarizwa mu bihugu bitandukanye nk’Ububiligi, Ubufaransa, Kanada, Amerika, Ubusuwisi ndetse n’ababa mu Rwanda bibumbiye mu muryango rusange ubahuza, bakaba bahura kabiri mu mwaka bagasabana bakanungurana ibitekerezo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byiza cyane. Vive les ADB

Anatole yanditse ku itariki ya: 7-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka