Rusizi: Abafana b’i Rusizi baraha amahirwe yo kwegukana PGGS5 abahanzikazi
Mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa 21 Werurwe 2015 ni ho hatangiriye ibitaramo bya PGGSS5 aho abahanzi barushanwa bari babukereye mu gushimisha abafana babo ariko abafana bo bakavuga ko kuri iyi nshuro baha amahirwe abahanzikazi.
Nubwo buri wese mu bafana yari abogamiye ku muhanzi wafana, buri muhanzi yagerageje kwigaragaza no kwitwara neza mubihangano bye byaba ibisanzwe bimenyerewe n’abafana ndetse n’ibishya.
Abafana muri rusange bagaragaje gukunda umuziki nyarwanda kuko buri muhanzi mu bahanzi 10 bitabiriye iri rushanywa rya Guma Guma Super Star ya 5 buri wese yagaragaje impanoye ndetse n’abafana be bamuri inyuma aho bigaragara ko umuziki nyarwanda hari intabwe umaze gutera.
Uwabimburiye abandi ni Senderi Eric umenyerewe kukazina International Hit usanzwe uzwi nk’umunyadukoryo twinshi.
Umwami wa Coga Style Rafiki utaherukwaga n’abafana be muri iri rushanwa akaba asaba abafana be kumushyingikira nkuko ngo abo muri Rusizi babigenje.
Rafiki avuga ko ashimira PGGSS kuko ngo ari uburyo bwiza bwo kugaragaza impano ya buri muhanzi kandi bigakorwa mu mucyo.
Bull Dog umenyerewe muri Tuff Gang akaba avuga ko byari byaratinze ko aboneka muri iri rishanywa kandi yemeza ko ashoboye.
Atanga ingero z’indirimbo nka Amajyambere n’ibihe, Kazaroho, umwambaro , umusaza ,icyuki n’izindi byakagomye kuba byaramushyize muri iri rushanywa ariko akagira ati “Iki nic yo gihe.”
Abandi bahazi abafana bishimiye bari bari muri iri rushanywa ni Knowless na Odda Pacy. Iri rushanwa ryahereye mu Karere ka Rusizi ryitabiriwe n’abaturage benshi kuko sitade yari yakubise yuzuye ngo ngo rikazakomereza no mu tundi turere.
Byagarageye ko i Rusizi abafana baha amahirwe menshi abahanzi b’igitsina gore bavuga ko muri babiri bari baririmo harimo uzagitwara ariko bakabishingira ku ku kuba mu mateka yaryo nta rimwe ryari ryegukanwa n’umuhanzikazi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
shaka indinkuru mwa
aratubihirije
inkuru yawe irabishye kabisa
wongere usubire mu makaye, nturamenya gukora inkuru