Nyamata: Abanyeshuri bishimiye ubutumwa bahawe binyuze mu buhanzi bwa Kizito Mihigo

Abanyeshuri biga mu mashuri atandukanye ari mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, barishimira inyigisho bahawe zinyuze mu bihangano by’umuhanzi Kizito Mihigo, nyuma y’igitaramo yabakoreye kuri uyu wa Gtanu tariki 22/02/2013.

Jeanne Mukarutabana, umunyeshuri muri Nyamata High School, yavyze ko mubyo ashima harimo ko yakanguriye urubyiruko rwo mu mashuri, kuzibuka neza ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Yatubwiye ko tutagomba guheranwa n’agahinda cyangwa kugira umujinya, ahubwo tugomba gukura amasomo mu mateka yaranze u Rwanda, ibi nkaba nabyishimiye cyane kandi nzabigira impamba”.

Kizito yashimishije abanyeshuri karahava.
Kizito yashimishije abanyeshuri karahava.

Umuhanzi Kizito yongeye kwerekana ko inzira y’akababaro yanyuzemo muri Jenoside yakorewe abatutsi, ariyo yamubereye inganzo y’ibikorwa akora none.

Mu ndirimbo ye yitwa ITEME, yagarutse ku magambo agira ati: “Nzifashisha agahinda n’akababaro nagize, mpe abandi ibyishimo, ariko sinzigera nkoresha ibyishimo nahawe ngo mbababaze”.

Olive Dukuze nawe wiga mu ishuri ry’imyuga rya Nyamata, avuga ko yishimiye cyane umuhanzi Sofia Nzayisenga wacuranze inanga ya Kinyarwanda aho yaherekeza n’umusizi Valens Tuyisenge wavuze umuvugo we yise “Nyuma y’ubugi hari ubuki”.

Abanyeshuri nabo bahawe umwanya wo kwinigura.
Abanyeshuri nabo bahawe umwanya wo kwinigura.

N’ubwo izo ndirimbo n’imivugo byari byiza, ikinamico yakinwe n’abanyamuryango ba Fuondation KMP, niyo yashimishije abanyeshuri ku buryo bugaragara kuko banagaragaje ko yababereye ngufi.

Ati “ Nishimiye cyane ikinamico y’iminota cumi n’itanu, havugwamo inkuru y’umwana wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, akaza kwiyahura mu biyobyabwenge, ndetse we na bagenzi be, baza gukora agakungu, bakajya bakubita abana b’abanyeshuri babaga hanze y’u Rwanda mbere ya Jenoside.

Uyu mwana yaje guhindurwa n’umukobwa bakundananaga wavukiye i Bugande, nyuma yo kujyana mu rusengero maze bakigishwa ku mugabo witwaga Sawuri”.

Yemeza ko iyi nkuru hari benshi yabayeho kuko nyuma ya Jenoside hari urubyiruko rwinshi rwishoye mu biyobyabwenge kuko babonye ko nta kindi cyabashimisha.

Iki ni igikorwa kiri mu mushinga Fondation KMP yise “INKUNGA Y’UBUHANZI MU BURERE MBONERAGIHUGU”, ugizwe n’ibitaramo by’ubuhanzi mu mashuri yose y’u Rwanda, bigamije gutanga ubutumwa bw’Imbabazi.

Ubwiyunge n’Amahoro nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Muri iyi minsi, ibi bitaramo, Fondation KMP ibikora ifatanije n’umuryango w’abanyamerika World Vision.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka