Miss Earth Rwanda ntakitabiriye irushanwa rya Miss Earth
Miss Erica Urwibutso Nyampinga w’Ibidukikije mu Rwanda (Miss Earth Rwanda), yabuze ubushobozi bwo kwitabira irushanwa rya Miss Earth ku rwego rw’isi.
Ubwo iri rushanwa ryatangizwaga mu Rwanda muri uyu mwaka, icyari kigamijwe cya mbere ni uko u Rwanda rwabasha kubona uruhagararira mu marushanwa ya Miss Earth ku rwego rw’isi, ibi bikaba byaranagarutsweho cyane mu kwamamaza iki gikorwa no guhamagarira abakobwa kuryitabira.
Mu gutegura iri rushanwa mu Rwanda, hagaragayemo guhuzagurika no guhindaguranya iminsi igikorwa cyagombaga kuberaho, ndetse ku munsi nyir’izina igikorwa cyabereyeho tariki 25 Nzeri 2015 muri Kigali Serena Hotel hagaragara ubwitabire buri hasi cyane bw’abaje kureba ibi birori.
Nyampinga Urwibutso Erica Emmanuella wabashije kwegukana ikamba rya Miss Earth Rwanda yagombaga guserukira u Rwanda muri Miss Earth ku rwego rw’isi agahaguruka mu Rwanda tariki 18 Ugushyingo 2015 ariko kugeza ubu aracyari mu Rwanda.
Kugeza ubu, nk’uko Miss Erica Urwibutso abisobanura, abategura irushanwa rya Miss Earth ku rwego rw’isi bamaze kumwohereza ibyangombwa byose bisabwa kugira ngo abashe kwerekeza i Vienna muri Austria ariko uruhare rwa Chichi Media Group rwo kumubonera ubushobozi bw’amafaranga y’urugendo n’ibikenewe ntibyabaye.
Iri rushanwa ku rwego rw’isi muri uyu mwaka rizasozwa ku wa gatandatu tariki 5 Ukuboza 2015 i Vienna muri Austria.
Ubusanzwe, amarushanwa nk’aya ari kurwego rw’isi ni amarushanwa akomeye cyane ku buryo kuyategura ku rwego rw’igihugu (kubahagararira) bisaba kuba ufite ubushobozi bwo kohereza uzatorwa mu marushanwa ku rwego rw’isi.
Twifuje kuvugana na Saida Bahati umuyobozi wa Chichi Media Group ngo tumubaze icyo bateganyiriza Miss Erica Urwibutso ntibyadukundira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|