Gicumbi: Ngo barangije kugura impano bazaha abakunzi babo kuri Saint Valentin

Mu gihe habura iminsi mike ngo hizihizwe umunsi mukuru w’abakundana (Saint Valentin) Abanyagicumbi benshi bavuga ko barangije kugura impano bazaha abakunzi babo kuri uwo munsi.

Uwitwa Rukundo Jean de La Croix avuga ko tariki 14/02/2013 yatindinze kugera, kuko impano azaha umukunzi we yamaze kuyigura ndetse yanaguze indabo zo kuzongera kuri iyo mpano.

Avuga ko umunsi wa Saint Valentin ari igihe cyo kwishimana n’abakunzi babo babaha indabo kuko zifite ibisobanuro byinshi kandi byiza. Mu bitwenge byinshi yagize ati “mbega hari izivuga “I love you” Je t’aime, Ndagukunda n’ibindi.”

Benshi mu bakundana bakunze guhana indabo.
Benshi mu bakundana bakunze guhana indabo.

Nubwo yakoresheje izi ndimi zose yasobanuye ko zivuga urukundo ahubwo yashakaga kugaragaza ibiba byanditse kuri izo mpano mu zindi ndimi zitandukanye.

Si urubyiruko gusa n’abakuze bubatse ingo biteguye guha abo bubakanye impano zihariye nk’uko bamwe muribo babitangaza.

Nyirankomeje Annonciate avuga ko kuri uwo munsi ateganya kuzagura agacupa k’inzoga agasangira n’umutware we maze bakizihiza uwo munsi w’abakunda.

Abana nabo ngo bagomba gusangira ku byinshimo by’abakunda akaba ariyo mpamvu azasaba umugabo we akagura akaboga k’inyama maze bose bagasangirira hamwe.

Zimwe mu mpano zihabwa abakunzi kuri uwo munsi.
Zimwe mu mpano zihabwa abakunzi kuri uwo munsi.

Uhagarariye Urubyiruko, Umuco na Siporo mu karere ka Gicumbi, Rwirangira Diodore, atangaza ko umunsi wa Saint Valentin ari mwiza ariko agira inama urubyiruko kwirinda kugwa mu bishuko birushora mu busambanyi kandi bikaba byabagiraho ingaruka.

Abacuruzi bishimira ko ku munsi mukuru wa Saint Valentin bacuruza ibintu byinshi cyane cyane abacuruza amakarita y’urukundo, ibipupe, indabyo, ndetse n’imyambaro kandi na za restora n’a za Bare bacururizamo inzoga batangaza ko babona icyashara.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BARAKUNDANIRAHE SE MAMA?GICUMBI NIKO KARERE KASIGAYE INYUMA MUMAJYAMBERE NTIWAHABONA UMUHANDA,AMATARA,INNZU NZIZA RESTAURENT MBESE MUZAJYEYO NAMWE MUREBE NI INYUMA Y’IGIHUGU.

RUBIBI yanditse ku itariki ya: 15-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka