Zari Hassan ategerejwe i Kigali mu birori by’abambaye ibyera

Zari Hassan wabaye umugore wa Diamond Platnumz, akaba n’umushabitsikazi uzwiho no gutegura ibirori bikomeye muri Afurika ategerejwe mu Rwanda mu birori by’abambaye imyambaro y’umweru.

Zari ategerejwe mu rwanda
Zari ategerejwe mu rwanda

Ibirori by’abazaba bambaye imyenda y’imyeru cyiswe “Zari The Boss Lady All White Party” biteganyijwe ko bizabera i Kigali tariki 29 Ukuboza 2023.

Zarri Hassan agiye gutegura ibi birori mu Rwanda nyuma y’uko afashe umwanzuro wo kubyagurira no mu bindi bihugu birimo n’u Bwongereza dore ko ibirori by’abambaye imyeru amaze igihe kikini abitegurira mu gihugu cya Uganda.

Kwinjira muri ibi birori ni ukwishyura 25.000 Frw ku bazagura amatike mbere na 35.000 Frw ku munsi w’igitaramo. N’aho ku meza y’abantu bane bazishyura ibihumbi 600 Frw ndetse na Miliyoni 1, 5 Frw ku meza y’abantu umunani harimo n’icyo kunywa.

Abazitari bibi birori by’uyu muherwekazi ukomoka muri Uganda, bagomba kuzaza bambaye imyenda y’ibara ry’umweru, ndetse bakazanifotoreza ku itapi itukura.

Usibye kuba uyu mugore w’imyaka 41 ni umwe mu baherwe bari mu ruhando rw’imyidagaduro ku mugabane wa Afurika, Zarri Hassan, yanakinnye ibice byombi byo muri filime ivuga ku mibereho y’ibyamamare byo muri Afurika "Young, Famous & African".

Uyu ni umubyeyi w’abana batanu, barimo babiri yabyaranye na Diamond Platnumz, ndetse ’abandi batatu yabayaranye n’Umuherwe Ivan Ssemwanga waje kwitaba yitabye Imana muri Gicurasi 2017. Zarri Hassan yaherukaga mu Rwanda mu 2014.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka