Weekend y’imyidagaduro: Imyambarire idasanzwe muri Trace Awards (Amafoto)

Mu mpera z’icyumweru gishize habaye byinshi mu myidagaduro, uhereye ku bihembo bya Trace awards byahurije hamwe ibyamamare bikomeye ku Isi byiganjemo abahanzi, hakaba haragaragaye imyambarire yavugishije benshi.

Uhereye kuri tapis itukura, ibyamamare ahanini by’abahanzi, byatambutse mu myambaro itandukanye, bigaragara ko yakoranywe ubuhanga.

Abanya-Nigeria babiri, Rema na Davido ni bo batwaye ibihembo byinshi (4), aho buri wese yatwaye bibiri. Rema yatwaye igihembo cy’indirimbo y’umwaka, ‘Calm Down’ yasubiranyemo na Selena Gomez ndetse n’icy’umuhanzi Nyafrika (best Global African Artist).

Davido yahawe ibihembo bibiri, icy’umuhanzi w’umugabo n’icy’indirimbo yakoranye n’abandi (Best collaboration) ku ndirimbo ye ‘Unavailable’. Kigali Boss Babes akaba ari bo bamushyikirije igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umugabo.

Bamwe mu batsindiye ibihembo bya Trace Awards bakiriwe na Perezida Paul Kagame, wizihije isabukuru y’imyaka 66 kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira, bakaba baramwishimiye ndetse baranamuririmbira. Perezida Kagame yababwira ko u Rwanda ari mu rugo ku babyifuza bose.

Ku nshuro ya mbere Umunyarwanda yahawe igihembo cya Trace awards, uwo akaba ari umuhanzi Bruce Melody.

Imikono ya ruhago irenga itanu, umwe muri yo witabiriwe n’umunya-Nigeria w’umuhanzi Mr Eazi, akaba rwiyemezamirimo uri gushora imari mu ikipe ya Rayon Sports. Mr Eazi yanarebye umukino wa Rayon Sports na Sunrise FC, aho Rayon yatsinze 3-0.

Mu ijambo rye nyuma yo kwakira igihembo cy’umuntu wagaragaje impinduka, Mr Eazi yavuze ko nta kipe nziza ku Isi nka Rayon Sports.

Mu gusoza umuhango wo gutanga ibi bihembo, habaye kandi igitaramo cyitabiriwe n’abantu bake, hataramo Tonzy, Kivumbi King na Mike Kayihura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka