Uwambitse impeta Miss Josiane yerekanye undi mukobwa bivugwa ko bakundana

Uwahoze ari umukunzi wa Miss Josiane Mwiseneza yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto amugaragaza ari kumwe n’umukobwa bivugwa ko yaba ari we barimo kwitegura kubana akaba yaramusimbuje Miss Josiane yari yarambitse impeta.

Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga watowe nk’uwakunzwe n’abantu benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda muri 2019 (Miss Popularity), yambitswe impeta n’umusore byacaga amarenga ko biteguraga kurushinga.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto n’amashusho magufi agaragaza Miss Josiane mu ikanzu y’igitenge, yambikwa impeta abasore basanzwe bambika abo bifuza ko bazarushingana.

Ni ibirori byari byateguwe mu buryo bubereye ijisho, mu cyumba cyari gitatse indabo, ndetse mu mashusho yafatiwe aho hantu humvikanaga amajwi y’abakobwa bavuzaga akaruru basaba Josiane kwegera imbere ngo asanganire umukunzi we aho yari apfukamishije ivi rimwe ari na byo byitwa gutera ivi.

Miss Mwiseneza Josiane yagaragaraga nk’uwari utunguwe, yegereye umukunzi we yipfutse n’ikiganza mu maso, yemera kwambara impeta yari ahawe, abari aho bakomera amashyi icyarimwe.

Icyakora abantu bakomeje gutegereza andi makuru y’urukundo rw’aba bombi ntiyongera kuboneka, ahubwo bikavugwa ko buri wese yaba asugaye afite undi bakundana.

Inkuru z’urukundo rwabo zongeye kugarukwaho nyuma y’aho uyu musore Tuyishimire Christian ashyiriye amafoto ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari mu bihe byiza n’undi mukobwa, ndetse akayaherekeresha amagambo agaragaza urukundo hagati yabo bombi, ndetse ko baba barimo kwitegura kubana.

Bamwe mu babonye ayo mafoto ntibishimiye no kuba uyu musore yaba yaratandukanye na Miss Josiane, bamwe ndetse bakongeraho ko uyu musore yaba ahemukiye Josiane wari wamwemereye urukundo.

Icyakora hari n’abavuze ko uyu musore na mbere yo kwambika impeta Josiane yari amaze igihe kirekire akundana n’uwo mukobwa, dore ko amwe mu mafoto yabo bari kumwe bigaragara ko ari ayo hambere.

Turacyashakisha icyo izi mpande zombi zibivugaho...

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Uyu muhungu ni umugome.Ibaze umwanya yamutesheje.Ariko akenshi abakora ibintu nka biriya,ibyabo birangira nabi...dore aho nibereye...

Kwiha yanditse ku itariki ya: 25-11-2021  →  Musubize

Uyu muhungu ni umugome.Ibaze umwanya yamutesheje.Ariko akenshi abakora ibintu nka biriya,ibyabo birangira nabi...dore aho nibereye...

Kwiha yanditse ku itariki ya: 25-11-2021  →  Musubize

Bakobwa,mugomba kugira amakenga.Abahungu basigaye bakoresha amayeli yo kubambika impeta,bagamije ko muryamana.Muli iki gihe,kuba mu rukundo bisobanura kuryamana.Kuba imana yaturemye itubuza ubusambanyi,ntacyo bibwiye abantu.Ntabwo abantu batinya imana.Nayo izabarimbura ku munsi w’imperuka nkuko ijambo ryayo rivuga.

mazimpaka yanditse ku itariki ya: 24-11-2021  →  Musubize

UBUHEMU butuma bamwe biyahura.Muribuka wa mukobwa witwaga MUGABEKAZI Patricie (20 years old),wiyahuye le 19/11/2018,kubera ko umuhungu bakundanaga yafashe undi mukobwa.Yali atuye I Nyamirambo,mu Rwampara.Yiyahuje umuti w’imbeba.Yagombaga gukora ikizami cya Leta the next day.
Abahemu,abajura,abasambanyi,abarya ruswa,abicana,abarwana,abajura,ababeshya,abibera mu gushaka iby’isi gusa ntibashake imana,etc...izabarimbura bose ku munsi wa nyuma nkuko ijambo ryayo rivuga.

masengo yanditse ku itariki ya: 24-11-2021  →  Musubize

Naho abakobwa barihangana kuturusha.Tekereza niba Josiane yaramwambariye ubusa bakabikora,wenda inshuro nyinshi,amubeshya ko azamurongora.Ni ubuhemu burengeje.Ntitugaseke abantu biyahura.Biba byabarenze.Iki gihungu ni "ikigome" cyatwawe n’igitsina.Bene uyu aba akwiriye kurasirwa mu ruhame.

kagisha yanditse ku itariki ya: 24-11-2021  →  Musubize

UYU N UMUGABO MBWA !!!!!@@@@

Rugero yanditse ku itariki ya: 24-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka