Ushaka kuba Miss Rwanda yiyamamariza i Rubavu

Mutesi Jolly, Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane bose ni abakobwa begukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bikurikiranya, kandi bose bariyamamarije mu karere ka Rubavu gaherereye mu Ntara y’Uburengerazuba.

Miss Rwanda 2016, 2017 na 2018 bose biyamamarije i Rubavu
Miss Rwanda 2016, 2017 na 2018 bose biyamamarije i Rubavu

Si abo bakobwa gusa kandi kuko hari n’abandi bubatse izina mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda biyamamarije muri aka Karere, bakabasha kumenyekana mu gihugu hose, nubwo batabashije kwegukana iri rushanwa.

Abo twavugamo nka Hirwa Honorine wamamaye nka Miss Gisabo, wanambitswe ikamba rya Nyampinga ukunzwe n’imbaga mu marushanwa ya 2017, tukanavuga Ishimwe Guelda wabaye igisonga cya mbere cya Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017.

Uyu mujyi ufatwa nk’uw’ubukerarugendo, ni nawo wakomotsemo Uwamahoro Natasha, wabaye Igisonga cya Miss Rwanda 2012, kubwa Aurore Kayibanda. Uyu Natasha yari yaranigeze kuba Nyampinga w’icyahoze ari Ishuri rikuru ry’imari n’amabanki (SFB) mbere yo kwitabira Miss Rwanda.

Uwamahoro Natacha aba igisonga cya Miss Rwanda 2012
Uwamahoro Natacha aba igisonga cya Miss Rwanda 2012

Ibi rero byatumye benshi bibaza ko hari ibanga ryihishe muri aka karere rituma muri iyi minsi karihariye abegukana iri Kamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Benshi mu baganiriye na Kigali Today bemeza ko haba hari ibanga ryihishe muri iri rushanwa rituma iri Kamba risigaye buri gihe ritaha ku biyamamarije i Rubavu.

Abandi bashingira ku mishinga itangwa n’aba banyampinga biyamamariza i Rubavu, bakemeza ko iba ifatika kandi iberanye n’ intara y’Uburengerazuba aka Karere gaherereyemo, bikabongerera amahirwe yo gutorwa.

Abo bemeranya na Mutesi Jolly uvuga ko yaje kwiyamamariza muri aka Karere agendeye ku mushinga we w’ubukerarugendo yabonaga uberanye n’Intara y’Uburengerazuba aka Karere gaherereyemo.

Yagize ati “Urebye aka karere gashobora kuba gatera ishaba. Njye nakagiyemo kubera umushinga wanjye nabonaga ujyanye naho, nza kugira amahirwe ndatsinda”.

Bihurirana Kandi n’umushinga wa Iradukunda Liliane wo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, nabwo usanga bwiganje muri iyi ntara no mu bice bito by’Amajyepfo, abantu bakaba bakeka ko ariho yakuye amahirwe yatumye akomeza akegukana iri rushanwa.

Iradukunda Elsa na Mutesi Jolly biyamamarije mu Karere ka Rubavu
Iradukunda Elsa na Mutesi Jolly biyamamarije mu Karere ka Rubavu

Miss Iradukunda Elsa we avuga ko yagiye kwiyamamariza mu Karere ka Rubavu nk’ahantu ababyeyi be batuye bwa mbere, aza kuhakura amahirwe yatumye akomeza aba Nyampinga w’u Rwanda.

Abandi ariko bavuga ko ari ibisanzwe kuba iri Kamba ritaha muri aka Karere, bakavuga ko ari ibintu bihurirana, gusa ariko nta kindi cyaba kibyihishe inyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka