Urujijo ku bitaramo by’abahanzi

Gushyirwa kw’abahanzi ku mpapuro zitandukanye zamamaza ibitaramo mu mujyi wa Kigali, bikomeje guteza urujijo abenshi mu bankunda umuziki Nyarwanda, kuko usanga ibyo bitaramo bibera amasaha amawe kandi ahandi hatandukanye.

Buri gitaramo akenshi usanga kigaragazwa n’urupapuro rucyamamaza (affiche), aho usanga zigiye zimanitse hirya no hino mu rwego rwo kugira ngo abakunzi ba muzika bashobore kumenya amakuru y’ibyo bitaramo.

Gusa hari igihe usanga hazamo urujijo ugasanga nk’umuhanzi yashyizwe kuri affiche kandi we atabizi cyangwa se ugasanga yashyizwe kuri affiche z’ibitaramo birenze kimwe biri bubere ahantu hatandukanye kandi ku masaha amwe.

Urupapuro rwo kwamamaza igitaramo cyo kumurika Album "Ntunteze abantu".
Urupapuro rwo kwamamaza igitaramo cyo kumurika Album "Ntunteze abantu".

Aha bitera kwibaza impamvu kandi bigira ingaruka, iyo umuhanzi yashyizwe ku rupapuro rwamamaza igitaramo ntabimenyeshwe cyangwa se atari no mu mubare w’abagomba kuharirimba usanga abakunzi be baje bamubura bakababara nyamara ntibamenye ko umuhanzi ntaruhare yabigizemo.

Hari ubwo nanone usanga nk’umuhanzi yashyizwe mubitaramo bibiri icyarimwe. Aha abakunzi be nabwo bashobora kumutegereza hamwe ntibamubone, cyangwa se akaba yanahagera akererewe kandi yanananiwe nyamara babakunzi be baje ariwe bashaka kandi banishyuye.

Uru narwo ni urwamamazaga igitaramo yagombaga kubonza gukorera muri Sky Hotel.
Uru narwo ni urwamamazaga igitaramo yagombaga kubonza gukorera muri Sky Hotel.

Ibi bituma bamwe mu bakunzi ba muzika bacika intege bityo bakumva ko ahantu runaka hari gutegurwa igitaramo ntibabihe agaciro cyane.

Urugero rufatika ku mugorobawo kuri uyu wa Gatanu tariki 25/01/2013, umuhanzi Kamichi yagomgaga kumurika indirimbo ye ‘‘Ntunteze abantu’’ akaba ari igitaramo kiri bubere muri Planet Club muri KBC aho araba aherekejwe n’abahanzi Queen Cha, Jay-C, Ama-G na TNP. Iki gitaramo handitswe ko kiratangira saa Tatu z’umugoroba kugera bukeye.

Kamichi kandi aherekejwe n’aba bahanzi, na none ku isaha ya saa Tatu z’umugoroba ngo bagomba kuba bari muri Sky Hotel mu gitaramo kiri buhabere cyateguwe na Mister One.

Umwe mu bategura ibitaramo akaba n’umunyamakuru, Mister One, ari nawe wateguye iki gitaramo cyo muri Sky Hotel, twamubajije impamvu bajya bakora ibintu nk’ibyo bishobora kwangiza urukundo abafana bagirira ibitaramo.

Twamubajije impamvu bashyira umuhanzi mubitaramo bibiri kandi bifite amasaha amwe, yasubije ko nta kibazo kirimo kuko umuhanzi abanza akaririmba hamwe yahava agahita yihutira kujya kuririmba ahandi bityo bityo.

Yagize ati : ‘Twe turatangira saa Tatu. Harabanza ikimansuro kuburyo saa yine top umuhanzi wa mbere araba ageze kuri stage’.

Twamubajije uburyo biri bugende dore ko abahanzi bose ari nabo bagomba kuba bari kuri Planet Club mu gitaramo nacyo cyanditswe ko gitangira saa tatu adusubiza agira ati: ‘Umuhanzi uzajya amara kuririmba arajya ahita agenda kuri Planet Club gutyo gutyo’.

Twagerageje kuvugana na Kamichi ngo tumubaze impamvu yemeye uru ruhurirane rw’ibitaramo ndetse n’uburyo ari bubyitwaremo dore ko ariwe muhanzi w’imena muri ibi bitaramo byombi, ntibyadukundira.

Si ibi bitaramo gusa, kuko usanga ibitaramo bimwe na bimwe bihurirana gutya kandi ari abahanzi bamwe cyangwa se ugasanga umuhanzi umwe ari mubitaramo bitandukanye mumasaha amwe.

Ntawabura kuvuga ko ibi biri muri bimwe mu bituma abakunzi ba muzika batagikunda kwitabira cyane ibitaramo hirya no hino, kubera impamvu zitandukanye harimo nk’iyo ibitaramo bihurirana bigatuma bategereza umuhanzi bakamubura cyangwa se bakamubona barambiwe.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka