Umusaruro uturuka ku nganda-Ndangamuco ntuhagije - RALC

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco(RALC) irasaba abahanzi b’umuziki, filimi, imbyino, ubugeni n’abandi, kubyaza inyungu ibyo bakora kugira ngo bikure urubyiruko mu bushomeri.

Ubuhanzi ni kimwe mu byihariye isoko ry'uruganda-ndangamuco mu Rwanda
Ubuhanzi ni kimwe mu byihariye isoko ry’uruganda-ndangamuco mu Rwanda

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana inganda-ndangamuco muri RALC, Jonathan Niyomugaba yabitangaje agendeye ku bushakashatsi buheruka gukorwa muri 2013 bwagaragaje ko muri uwo mwaka ibikorwa bituruka ku buhanzi n’ubugeni byinjirije ababikora miliyoni 11 z’amadolari y’Amerika.

Ariko akavuga ko uwo musaruro ari muto cyane awugereranije no mu bindi bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Agira ati "Kuva ku guhimbwa kw’igihangano, kukijyana mu icapiro, kugitangaza cyangwa gucuranga indirimbo na filimi, turagira ngo muri ako kazi kose urubyiruko rwinjize amafaranga".

Avuga ko abenshi mu bahanzi mu Rwanda bafata ibyo bakora nk’uburyo bwo kwishimisha, kwidagadura no kwimenyekanisha gusa, ariko badatekereza kubibyaza inyungu ngo bibakure mu bukene.

Mu kiganiro Niyomugaba yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa gatatu, ari kumwe n’abayobozi b’ingaga z’abakora Umuziki na Cinema mu Rwanda.

Niyomugaba Jonathan
Niyomugaba Jonathan

Umuririmbyi Tuyisenge Jean de-Dieu akaba n’umuyobozi w’Urugaga rw’abakora umuziki, ndetse na John Kwezi uyobora urugaga rw’abakora Cinema, basaba Leta guhana abigana n’abacuranga ibihangano batabiguze.

Ati "Ibihangano biracyacuruzwa mu mahoteli, mu tubari n’ahandi, ariko twebwe ntacyo bitumariye".

John Kwezi na we ashimangira ko mu bindi bihugu nka Kenya, umuntu ugerageje kwigana igihangano cy’undi, ngo arabihanirwa by’intangarugero. Asaba Leta gushyira mu bikorwa itegeko ryubahiriza umutungo-bwite mu by’ubwenge.

Abahanzi n’abanditsi kandi bavuga ko hakenewe amashuri abahugura kugira ngo banoze ireme ry’ibyo bakora, ndetse n’igishoro cyabafasha kwagura inganda-ndangamuco mu Rwanda.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ivuga ko irimo kwakira imishinga y’abahanzi bagaragaza uko bazatanga imirimo mu buryo burambye ku bantu benshi. Hakenewe imirimo 1,000 mishya izahangwa n’inganda-ndangamuco muri uyu mwaka.

Abazatsinda amarushanwa bashyiriweho ibihembo bigamije kwagura iyo mishinga,ibyo bihembo bifite agaciro kabarirwa hagati ya miliyoni 150Frw na 300Frw. RALC ivuga ko kugeza kuri uyu wa gatatu imaze kwakira imishinga 42.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imvugo "inganda-ndangamuco" n’ubwo umuntu usobanukiwe yagenekereza akumva ko uwanditse iyi nkuru cyangwa abandi baba bayikoresha bashatse kuvuga "Cultural industry/Industrie culturelle)" mu ndimi z’amahanga, mu gihe byumvikana neza ku bazikoresha kuko baba bafite icyo bashaka gusobanura kandi bigakoreshwa mu buryo bumenyerewe ukurikije abo ubwira; mu Kinyarwanda ntabwo bivugitse na gato. Nahamya ko nta munyarwanda utazi aho "bagenuye" iriya mvugo ushobora kumva icyo bashaka kuvuga. Umuntu yakwibaza impamvu yo gucura amagambo wumva atavugitse, abo ubwira batakumva icyo ushaka kuvuga, kandi ufite andi magambo yoroshye umunyarwanda wese yakumva neza kuko atatandukiriye umuco wacu n’ururimi rwacu. Bityo, jye nahitamo ko bavuga "Ibikorwa-ndangamuco"; cg "Ibihangano-ndangamuco" aho kuvuga "Inganda-ndangamuco". N’ubwo urwego ibyo bikorwa cg ibihangano byaba bikorerwaho, bigacururizwaho, uruvangitirane n’uruhererekane byarwo, ndetse n’ubumenyi bwihariye biruranga rwatuma koko bisa n’"uruganda"; ntibibibuza kuba "ibikorwa cg ibihangano". Mbaye ariko nsabye imbabazi inzobere za RALC mu gihe iyi yaba ari imvugo nshya "zacuze"ngo yinjire mu kibonezamvugo cy’Ikinyarwanda.

Joe

Joe yanditse ku itariki ya: 13-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka