Umuhanzi Khizz yateguye ibitaramo byo kumenyekanisha alubumu ze
Hategekimana Kizito uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Khizz yateguye ibitaramo byo kumenyekanisha alubumu ze ebyiri “Paradise” na “Uwagukurikira” , yitegura gushyira ahagaragara mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2014.
Igitaramo cya mbere kizaba kuwa Gatanu tariki 26/07/2013, i Muhanga ahazwi ku izina rya “Ahazaza Center.”
Khizz afite gahunda yo kumenyekansha by’umwihariko indirimbo ze nka Ndakunzwe, Paradise, Ifoto, Ndakunzwe, Niwe Ntawundi yakoranye na Tom Close, Uwagukurikira n’izindi.
N’ubwo agiye gutangira ibi bitaramo byo kumenyekanisha alubumu ze ebyiri, indirimbo zizajya kuri izi alubumu zose ntizirarangira kandi ntaranamenya ibijyanye n’amatariki n’ahantu kumurika izi alubumu bizabera.
Bamwe mu bahanzi bazaza kwifatanya na Khizz muri iki gitaramo harimo Bull Dogg, Uncle Austin, Danny Nanone, Ciney, TBB, Gabiro (TPF4), Derek, Olvis, Peace Jolis, Jody, Auddy Kelly, Two 4Real, Sandra Miraji, Kid Gaju, Ricky Password, Joshua 87, Manira Parket Saint, Ras Bertin n’abandi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|