Tom Close arataramira Abanyarwanda bo muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu

Umuhanzi Thomas Muyombo uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Tom Close, arasusurutsa Abanyarwanda baba muri Uganda mu gitaramo yise “Rwanda nite”, kuri uyu wa Gatandatu tariki 29/06/2013.

Iki gitaramo kirabera mu ka kabyiniro Rouge Club kazwi cyane mu Mujyi wa Kampala guhera saa tTatu z’ijoro; nk’uko ikinyamakuru Chimpreports kibitangaza.

Umuhanzi wegukanye ibihembo bitandukanye harimo n’igihembo cya Primus Guma Guma bwa mbere mu Rwanda yahagurutse ku Kibuga cy’indege cya Kanombe saa 8h45 n’indege ya Rwanda Air.

Umuhanzi Tom Close ari kumwe na Dj Kagz, Promoter Giftorius na D-Digy Brown.
Umuhanzi Tom Close ari kumwe na Dj Kagz, Promoter Giftorius na D-Digy Brown.

Iyi ni inshuro ya kabiri umuhanzi Tom Close agiye gutaramira Abanyarwanda muri Rouge Club. Avuga ko bazi neza ko afite umuziki unogeye amatwi, amafaranga yabo batanga ngo binjire ataza gupfa ubusa kuko abashimisha kakahava.

Tom Close w’imyaka 27, umaze gusohora alubumu eshanu, yemeza ko umuziki w’igihugu cya Uganda wateye imbere ku buryo bugaragara kandi hari abahanzi benshi bakora umuziki mwiza.

Ku ruhande rw’umuziki w’u Rwanda, atangaza ko uri kuzamuka ku buryo budasanzwe aho mu myaka itanu iri imbere hari icyizere ko ukazaba uri ku rwego rwiza.

Tom Close yakiriwe n'abakozi ba Club Rouge muri Uganda na Promoter Giftorius.
Tom Close yakiriwe n’abakozi ba Club Rouge muri Uganda na Promoter Giftorius.

Tom Close agiye gutaramira Abanyarwanda, nyuma y’uko umuhanzi Knowless na we yataramiye Abanyarwanda mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka muri Rouge club mu Mujyi wa Kampala.

Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka