The Ben yatangaje itariki y’ubukwe bwe na Pamella

Mugisha Benjamin wamamaye muri muzika nyarwanda nka The Ben, yatangaje ko tariki 23 Ukuboza 2023, aribwo azakora ubukwe na Uwicyeza Pamella bamaze umwaka urenga basezeranye mu Murenge.

The Ben yari amaze igihe abazwa n’abakunzi be igihe azafata icyemezo cyo gushaka umugore we bamaze umwaka bagiranye isezerano imbere y’amategeko.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, akaba asanzwe akorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ibi ubwo yari umutumirwa mu makuru yo ku wa Gatandatu kuri Radio Rwanda.

The Ben, ku wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023 nibwo yashyize hanze amashusho ari kumwe n’umugore we Miss Pamella, maze ayakurikiza imibare 12/23, abikora mu buryo atashatse ko abantu bavumbura icyo yashakaga gusobanura.

Ubwo yari asabwe gusobanura icyo yashakaga kuvuga, yagize ati: “Nari nzi ko mbivuze mu marenga ariko itariki ya 23 y’ukwa 12 ni wo munsi ngewe n’umutambukanyi twahisemo ko twaha ibirori ababyeyi n’Abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko kubishyira ku mbuga nkoranyambaga ze biri mu rwego rwo gutumira buri wese mu birori by’umuhungu wabo.

Ati: “Ndumva nta kindi nabona twabitura uretse kubaha ubwo butumire.”

The Ben yakomeje avuga ko nyuma yo gufata icyemezo cyo gushinga urugo, hari byinshi byahindutse mu mibereho ye, haba mu migirire n’imitekerereze.

Ati: “Ni byinshi byahindutse, sindi bubivuge cyane, ariko ibyinshi byarahindutse ndetse n’abo Banyarwanda mvuga bandeze, iyo duhuye barabibona. Habayeho kwaguka mu nshuti, kwaguka mu bikorwa bifatika. Ntabwo nabivuga byose ariko habayeho impinduka kandi nziza.”

Ku wa 31 Ukwakira 2022 nibwo The Ben na Uwicyeza basezeranye imbere y’amategeko kubana akaramata, amagambo ashira ivuga ku bibazaga ku rukundo rwabo.

Mu Kwakira 2021, The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba kwemera kuzamubera umugore, undi na we arabimwemerera. Ni igikorwa cyabereye mu Birwa bya Maldives aho bombi bari bamaze iminsi baragiye kuruhukira. Inkuru z’urukundo hagati y’aba bombi zatangiye kuvugwa mu 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiz kbx Imana ikomez yivange mubyanyu kdi bazarenze Imyaka 💯 bakundana

Gusa biratangaje ,ukuntu gahunda zose acishamo Umwaka wise.

Kqaboss yanditse ku itariki ya: 15-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka