Talent Detection Ltd yateguye Iserukiramuco ry’abana yise “Kids Premium Festival”

Mu mushinga wabo bise “Nezerwa Project” uzagaragaramo amaserukiramuco atandukanye y’abana, urubyiruko ndetse n’abantu bakuru, Talent Detection Ltd yateguye iserukiramuco ry’abana yise “Kids Premium Festival”.

Iri serukiramuco ry’abana rizabera Bambino Super City rizagaragaramo ibintu bitandukanye bijyanye n’imyidagaduro y’abana harimo gukina udukino dutandukanye, kuririmba, imikino yo mu mazi, kwicunga (imyicungo) n’ibindi bitandukanye bishimisha abana ndetse kandi hakazanaba no kubashushanyaho mu masura (Face Painting).

Kwitabira iri serukiramuco, umwana azajya yishyura amafaranga 10000 maze ahabwe ibyo kurya nka Ice Cream, Mini Pizza, n’ibindi abashe kandi kwicunga no kwishimisha muri iyo mikino itandukanye.

Iri serukirmuco rizaba ku cyumweru tariki 11/08/2013 guhera ku isaha ya saa tatu za mugitondo kugera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba; nk’uko twabitangarijwe na Gaston Rurangwa uzwi ku izina rya Skizzy akaba ari nawe watangije Talent Detection Ltd.

Kids Premium Festival.
Kids Premium Festival.

Akarusho ni uko umuntu uzajya aba yaherekeje umwana we azajya yinjirira ubuntu. Aba bana n’ababaherekeje bazataramirwa kandi n’abahanzi batandukanye barimo Lil G, Benzo, Davys B, Edouce, Bruce Melody, Calipsoman, Comedy Night n’abandi.

Dore ibyo abana bazahabwa: Icecream, Mini Pizza, gukinira cyangwa se kwicunga ku mikino ikurikira ariyo Water Game, Helicopter, Train, Swing around, Cresent na UFA.

Iri serukiramuco rizajya riba muri buri biruhuko by’amashuri. Ibijyanye n’andi maserukiramuco Talent Detection Ltd irimo gutegura y’urubyiruko ndetse n’ayabantu bakuru bazabitangaza mu minsi iri imbere.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka