Rwanda Shima Imana: Igitaramo cyo gushima Imana kurwego rw’igihugu

Kuri iki cyumweru tariki 26/08/2012 hateguwe igitaramo cyo gushima Imana ku rwego rw’igihugu cyiswe “Rwanda Shima Imana”.

Iyi gahunda yo gushima Imana yatekerejwe mu rwego rwo gushimira Imana ibyiza byose imaze kugeza ku Rwanda n’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Hari byinshi Abanyarwanda bakwiriye gushimira Imana. U Rwanda rumaze kugera kuri byinshi yaba mu rwego rw’umutekano, ubukungu, uburezi, ubuzima n’ibindi byinshi.

Abateguye iki gikorwa bagira bati: “Uyu munsi turabona, turibuka kandi turanashima Imana kuko ariyo dukesha ubuzima, ibihe byiza ndetse n’ubwenge.”

Iki gitaramo kizatangira saa saba z’amanywa kuri Sitade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali, kwinjira ni ubuntu kandi hari gahunda yo gutwara abantu hirya no hino babageza kuri Stade ku buntu.

Hazaba hari abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’amakorari atandukanye nayo aririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Rwanda Shima Imana izaba tariki 26/08/2012 saa saba kuri stade Amahoro i Remera. Kwinjira ni ubuntu.
Rwanda Shima Imana izaba tariki 26/08/2012 saa saba kuri stade Amahoro i Remera. Kwinjira ni ubuntu.

Iki gitaramo cyateguwe n’amatorero ya Gikiristo mu Rwanda yibumbiye mu inama y’abaporotestanti mu Rwanda (CPR), Umuryango w’Ivugabutumwa mu Rwanda (Alliance Evangélique Rwanda), Provensi y’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (PEAR) n’urugaga rw’amatorero y’abavutse ubwa kabiri n’imiryango ya gikritso mu Rwanda (FOBACOR) kubufatanye na Rwanda Leaders Fellowship.

Ibikorwa bizahuzwa na Rwanda Purpose Driven Ministries (P.E.A.C.E.), umuryango wa gikirisitu watangijwe mu Rwanda biturutse ku bucuti bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Rev. Dr. Rick Warren, uyobora itorero rya Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana niyo nkuru kuko ntacyo ywabona twabona twayitura nukuri uretse kuyishima twese hamwe kandi tuzazinduke tuyiheshe icyubahiro

Rwakayigamba Patrick yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka