Rubavu: Umukobwa watsinze Miss Scandinavia ahanze amaso irushanwa rya Miss Rwanda

Uwamahoro Vanessa ni we watsindiye ikamba rya Nyampinga Scandinavia, nyuma y’amarushanwa yari amaze ukwezi mu Karere ka Rubavu.

Umuyobozi wa Scandinavia ashyikiriza ibihembo Nyampinga Uwamahoro Vanessa
Umuyobozi wa Scandinavia ashyikiriza ibihembo Nyampinga Uwamahoro Vanessa

Nyampinga Uwamahoro yakurikiwe na Muzima Carine Philomene wabaye igisonga cya mbere naho Devota Ntivuguruzwa aba igisonga cya Kabiri.

Amarushanwa yateguwe na Scandinavia Business, ikigo gikora ubucuruzi butandukanye mu Rwanda, Congo na Dubai harimo utubare, no gutanganya imisatsi.

Mu igihe cy’ukwezi mu gushaka Nyampinga Scandinavia, habanje gutoranya abakobwa umunani baturuka mu Karere ka Rubavu, ariko batanu nib o bageze kuri finali.

Nyampinga Scandinavia watsinze azagirwa ambasaderi wa Scandinavia, yemerewe urugendo rw’iminsi icumi mu mujyi wa Dubai anahabwe ibihumbi 100Frw ndetse n’amakarita yo kwitabwaho mu nzu itunganya imisatsi n’inzara bya Scandinavia no gusohokera mu tubare twayo mu gihe cy’umwaka.

Nyampinga Uwamahoro Vanessa n'abamwungirije nyuma yo gutorwa
Nyampinga Uwamahoro Vanessa n’abamwungirije nyuma yo gutorwa

Uwamahoro Vanessa watsindiye ikamba ya Nyampinga Scandinavia avuga ko yatsinze kubera kwigirira ikizere n kugira abamushyigikiye.

Yagize ati “Nta rindi banga ryatumye tsinda uretse kwigirira ikizere ngasubiza neza ibibazo nabajijwe, ikindi nari mfite benshi banshyigikiye kandi nabyo byagize icyo bitanga.”

Uwamahoro Vanessa avuga ko gutsinda byamuhaye ikizere cyo kuzajya guhatanira Miss Rwanda, kugira ngo ashobore kugera ku nzozi ze zo kuzahagararira abakobwa no kubavugira.

Ati “Nakuze numva nshaka kuzavuganira abakobwa, nkabagezaho ibitekerezo byo kwitinyura no guharanira gukora bakiteza imbere, iyi ni intambwe ya mbere ntangiye.”

Muya Lauriane umuyobozi wa Scadinavia mu Rwanda wateguye aya marushanwa, avuga ko bagiye kujya bategura ayo marushanwa buri buri mwaka.

Ati “Byagenze neza nubwo aribwo bwambere tubiteguye, twifuza kuzajya tubitegura buri mwaka.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndumiwe gusa mbega irushanwa ntimugafate, abana bacu ngo mubahindure, ibikinisho, byanyu ibaze ngo azahembwa ibihumbi 100 000Frw, nta nisoni bibateye, miss ahatanira,amadolari 100$ he atagura,na telephone!! birambabaje,gusa

gakuba yanditse ku itariki ya: 13-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka