“Praise and worship explosion”, igitaramo cya Rehoboth Ministries kizaba ku cyumweru gitaha

Ku cyumweru gitaha tariki 28/10/2012 kuri Sport View Hotel hazabera igitaramo cya Rehoboth Ministries yise “Praise and worship explosion” guhera saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbiri za nijoro.

Insanganyamatsiko y’iki gitaramo ni “Mutima wanjye taraka, ushime Imana”; nk’uko bitangazwa na Douglas Kigabo, umuyobozi wa Rehoboth Ministries.

Intego ya mbere y’icyo gitaramo ni guhuriza hamwe abantu bavuye mu matorero atandukanye mu mwanya wihariye wo kuramya no guhimbaza Imana wisanzuye.

Bamwe mu baririmbyi ba Rehoboth Minisitries.
Bamwe mu baririmbyi ba Rehoboth Minisitries.

Intego ya kabiri ni uguha amahirwe abatizera guhishurirwa ubwiza n’ubuntu bw’Imana binyujijwe mu kuramya no guhimbaza bikaba byatuma bizera bakakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.

Si igitaramo cyo kuririmba mu rwego rwo gushimisha abantu nk’uko akenshi usanga bigenda mu bitaramo ahubwo ngo ni igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana mu rwego rwo kuvuga ubutumwa kugira ngo benshi bakire agakiza.

Insanganyamatsiko y'iki gitaramo ni “Mutima wanjye taraka, ushime Imana”.
Insanganyamatsiko y’iki gitaramo ni “Mutima wanjye taraka, ushime Imana”.

Kwinjira muri iki gitaramo kidasanzwe ni ubuntu ukaba ushobora no gutaha ubugingo bwawe bwanditswe mu gitabo cy’ubugingo. Muri iki gitaramo kandi hazaba hari Cpt Simon Kabera.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Wowe wanditse iyi nkuru ko utatubwiye aho icyo gitaramo kizabera.Please mwatumenyesha aho kizabera?
Thanks and GBU

emmy yanditse ku itariki ya: 22-10-2012  →  Musubize

nakomeje kumva ko ngo yaba itakiri mu Restoration church, ngo yagiye murindi torero, gusa ndabyumva ariko kandi nkeneye ubusobanuro kubaba haba hari icyo babiziho. nabonye mwaranditseho ngo Rehoboth Ministries kdi niryo zina ryayo kuva mbere iri muri Restoration church Kimisagara. Munsobanurire!!!!!!!!!

Bernard yanditse ku itariki ya: 22-10-2012  →  Musubize

Ariko ndashaka kubaza niba koko iyi Chorale yaba itakiri muri Restoration churh nk’uko bivugwa, munsobanurire.

Bernard yanditse ku itariki ya: 22-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka