Orchestre Impala iracurangira kuri Stade Regional i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu

Orchestre Impala irataramira abakunzi bayo n’Abanyarwanda muri rusange, mu gitaramo bateguye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22/06/2013 i Nyamirambo kuri Stade Regional guhera ku isaha ya saa munani z’amanywa.

Amakuru dukesha Sebigeri Paul uzwi ku izina rya Mimi La Rose, ni uko iki gitaramo gifite intego yo kwigaragariza abakunzi babo baba mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, kubataramira no kubashimisha.

Orchestre Impala yahozeho mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yatangiye mu mwaka wa 1970, ariko kubera ko umubare munini w’abari bayigize bishwe bituma isa n’icitse intege.

Ifoto yamamaza igitaramo cy'Impala muri iyi wikendi.
Ifoto yamamaza igitaramo cy’Impala muri iyi wikendi.

Orchestre Impala yongeye kwisuganya mu 2012 ari igitekerezo kivuye kuri babiri mu bari bayigize aribo Mimi La Rose na Ngenzi Fidel uzwi ku izina rya Fidel Jakal, bashaka abandi bacuranzi n’ababyinnyi kuva ubwo batangira ibitaramo hirya no hino mu gihugu.

Muri iki gitaramo kizabera mu mugi wa Kigali hazagaragaramo indirimbo z’Impala za cyera n’izindi nshya bahimbye.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga y’u Rwanda 1.000 ahasanzwe na 3.000 mu myanya y’icyubahiro na 500 ku bana bato.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mbaga byiza ngo turanezerwa,impala zaracuranze kwicara biratunanira dutangira igitaramo tubyina kirangira tubyina kubera uburyohe bwa muzika,turashaka ikindi gitaramo vuba cyane

uwamahoro esther yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Oya.Turashaka ko Impala zitegura ikindi gitaramo kuko zadukumbuje byinshi ndetse zitwibutsa bimwe mu gihe cyacu.WAOU.............

krahanyuze. yanditse ku itariki ya: 24-06-2013  →  Musubize

Sha Impala zaraye zinejeje umuntu utageze kuri Stade Regional yahombye kabisa!

Nosenti yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka