Nyamagabe: Senderi akomeje kwiyegereza aba Rayons ngo bamutore muri PGGSS 3
Ubwo umuhanzi Eric Senderi “international hit” yari mu karere ka Nyamagabe mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star 3 tariki 18/05/2013, yongeye kugaragaza kwiyegereza abafana b’ikipe ya Rayon Sports ngo bamutore.
Ubwo abashyushyarugamba MC Tino na Anitha Pendo bahamagaraga umuhanzi Senderi ngo aze aririmbire abakunzi be, Senderi yazamukanye indirimbo y’ikipe ya Rayon Sport irimo amagambo agira ati: “Ubyemere cyangwa ubihakane Rayon Sport ifite ingufu”.
Ubwo yaririmbaga yasabye abafana ba Rayon Sport gukuramo imipira bambaye maze bakayizunguza mu kirere, anongera gusubiramo ko naramuka atsinze irushanwa rya PGGSS 3 nta kabuza azagura abakinnyi babiri ikipe ya Rayon Sport.
Ati: “Ndagira ngo muzantore imvugo niyo ngiro nzagura abakinnyi babiri ba Rayon. Igikombe twarakibonye igisigaye ni icyange”.
Aha i Nyamagabe kandi hanagaragaye abafana ba Rayon Sport bari bisize amarangi y’ubururu n’umweru ndetse bitwaje na za Vuvuzela.
Hanagaragaye kandi umukinnyi w’amafilime Kayitankore Ndjoli aka Kanyombya nawe wari waje gushyigikira International Hit dore ko banajyanye kuri stage igihe yaririmbaga.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mana we kanyombya we azwi nkumuhanzi wiyihe ndirimbo ese buriya mugufasha senderi baba bararirimbanye iyihe ndirimbo?