Ntungurishirize umuco, igitaramo cy’intera y’abahizi

Umuhanzi Ruremire Focus azataramana n’Abanyarwanda mu rwego rwo kurushaho gusigasira, kumenyekanisha no gukundisha abantu umuco gakondo by’umwihariko urubyiruko n’abakiri bato abinyujije mu buhanzi butandukanye.

Iki gitaramo kizaba tariki tariki 30/12/2012 muri Serena Hotel kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kiri mu rwego rwo kumurika alubumu ye yise “Ntungurishirize umuco”, igizwe n’indirimbo gakondo zitanga ubutumwa bunyuranye burimo by’umwihariko ubujyanye no gusigasira umuco.

Gahunda zitandukanye ziri muri iki gitaramo, harimo ibintu by’ingenzi bigaragaza umuco nyarwanda. Izo gahunda harimo nko kwivuga, gukirana, kwiyakana, kwerekana imideli (modeling), ababyeyi bazaririmba ibihozo by’abana, kuvuga amazina y’inka n’ibindi.

Muri iki gitaramo, buri Ntara n’umujyi wa Kigali hazaba hari umuntu wayiserukiye. Abahanzi bazaba baje kwifatanya nawe ni Jean Paul Samputu, Masamba Intore, Mariya Yohani, Daniel na Sophia Nzayisenga. Hazaba kandi hari n’itorero Indangamirwa, itorero ry’indashyikirwa mu Rwanda mu mbyino gakondo.

Kwinjira bizaba ari amafranga y’u Rwanda 10 000 mu myanya y’icyubahiro na 5000 ahandi.

Ruremire Focus ni umuhanzi nyarwanda w’indirimbo gakondo ziganjemo iz’ubukwe akaba kandi ari umuhanzi usanzwe atumirwa mu bitaramo no mu makwe aho avugamo imisango y’ubukwe bwa Kinyarwanda, aririmba anavugira inka.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka