Nkusi Arthur, Ariel Wayz na Dj Toxxyk mu bazatarama hamwe na Kendrick Lamar

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru, Arthur Nkusi, umuhanzikazi Ariel Wayz, na Dj Toxxyk umaze kwamamara mu kuvanga imiziki, biyongereye ku rutonde rw’abazafatanya n’umuraperi Kendrick Lamar Duckworth mu gitaramo cy’amateka kizabera mu Rwanda.

Iki gitaramo cyiswe “Move Afrika: Rwanda” kizabera muri BK Arena ku ya 06 Ukuboza 2023, cyateguwe ku bufatanye n’urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB rufatanyije na Global Citizen ndetse na pGLang.

Uretse Nkusi Arthur na Ariel Wayz, uru rutonde kandi ruriho umwe mu bubatse izina mu itangazamakuru mu Rwanda Jackie Lumbasi n’umubyinnyi w’umunyarwandakazi, wanatsindiye ibihembo byinshi ku Isi Sherrie Silver ndetse n’Umunya-Kenya Azziad Nasenya, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Uretse iki gitaramo gitegerejwe na benshi, hazakorwa n’ibikorwa birimo ubukangurambaga bugamije kurengera abaturage mu gusaba byihutirwa ko abayobozi b’isi bafata iya mbere mu gushakira umuti ibibazo bibangamiye umugabane wa Afurika.

Kendrick Lamar ni umuhanzi w’umuraperi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watsindiye ibihembo byinshi birimo; ‘Grammy Awards’, igihembo cya Pulitzer akaba ari na we washinze ikigo pgLang.

Kendrick Lamar, ni we uzaba uri umuhanzi mukuru, mugihe abandi bahanzi batandukanye bo mu Karere bazafatanya na we bazamenyekana mu bihe biri imbere.

Igikorwa cya ‘Move Afrika: A Global Citizen Experience’ kizaba gihurije banshi mu Rwanda, ni umushinga wateguwe n’umuryango mpuzamahanga uharanira ubuvugizi bw’abaturage Global Citizen ufatanyije n’ikigo cya pgLang.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzamara igihe kirekire, ndetse ukaba ukubiyemo ibikorwa bizazenguruka umugabane wa Afurika hanifashishwa abahanzi mpuzamahanga.

Bizakorwa mu mushinga uzaba ugizwe n’ubukangurambaga buyobowe n’abaturage bugamije gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku Mugabane wa Afurika.

Bimwe mu bibazo by’ingenzi bizagaragarizwa muri ubwo bukangurambaga harimo, kongera inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n’abakobwa, gushakira ukuti ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n’ingaruka bigira ku kwihaza mu biribwa, gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y’ubukungu ku biragano bizaza no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.

Ikigo pgLang ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB ibi bitaramo bya “Move Afrika: Rwanda” biteganyijwe ko bizajya bibera I Kigali buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere kuva mu 2023 kugeza mu 2028. Ndetse biteganyijwe ko ibi bikorwa ngarukamwaka bizajyana no kongera umubare w’Ibihugu bizajya bibimbere

Kugeza ubu abifuza kubona amatike, araboneka ku rubuga rwa www.moveafrika.org, cyangwa se ukaba ushobora no kuyatsindira unyuze kuri application ya Global Citizen, cyangwa se ku rubuga www.globalcitizen.org.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka