Musanze: Abategura ibitaramo barasabwa kumenyesha abashinzwe umutekano ku gihe

Abafite utubari n’amazu y’urubyiniro mu mujyi wa Musanze barasabwa kunoza imikorere, maze bakajya bamenyesha inzego z’umutekano hakiri kare, kugirango zitegure kubacungira umutekano ku buryo bunoze.

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari benshi bategura ibitaramo, nyamara ntibyubahirize igihe, hakaba n’ubwo ibyo bemereye abakiriya batabikora, bitewe no kutamenyesha inzego z’ubuyobozi ku gihe, benshi bakunze kwinubira iki kintu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki11/12/2012, umuyobozi w’akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winifrida, yatunze agatoki ba nyiri utubyiniro n’utubari, abamenyesha ko bagomba kujya bamenyesha ibikorwa byabo hakiri kare.

Umuyobozi w'akarere ka Musanze arasaba abategura ibitaramo kubimenyekanisha hakiri kare.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze arasaba abategura ibitaramo kubimenyekanisha hakiri kare.

Ibi umuyobozi w’akarere ka Musanze yabivuze, mu gihe mu bihe bisoza umwaka, benshi bakunda gufatira ibiruhuko muri aka karere, kazwi cyane mu bijyanye n’ubukerarugendo, kubera ingagi ndetse na parike y’ibirunga.

Uyu muyobozi yavuze ko mu bufatanye busanzwe buriho hagati y’abikorera n’ubuyobozi bwite bwa Leta, hakwiye gutangwa amakuru hakiri kare, mu rwego rwo kubungabunga umutekano, bitume hatagira ubangamira undi.

Mu minsi mikuru ya Noheli n’ubunani, akarere ka Musanze ni kamwe mu dukorerwamo ibitaramo ndetse n’ibirori byinshi, bigamije kunezeza abantu n’imiryango yabo.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka