Miss Meghan na Shanitah bitabiriye amarushanwa mpuzamahanga

Izi mpera z’umwaka zisobanuye byinshi ku marushanwa y’ubwiza ku rwego rw’isi no mu Rwanda by’umwihariko, kuko ni ho hari irushanwa rya ‘Miss World’ rigiye kubera mu Bwongereza rikitabirwa na Miss Rwanda Nimwiza Meghan, ni na bwo hagiye kuba irushanwa rya ‘Miss Supranational’ rizabera muri Polonye ryitabiriwe na Miss Umunyana Shanitah.

Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan, agiye kujya mu Bwongereza guhatana n’abakobwa 113 bavuye mu bihugu bitandukanye, batwaye amakamba y’ibihugu byabo muri uyu mwaka wa 2019.

Ni inshuro ya kane u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa, Miss Rwanda akaba ajyanye umukoro wo kuzana nibura rimwe mu makamba umunani ahatanirwa, harimo n’irihabwa umukobwa ukunzwe kuri murandasi, Abanyarwanda bashobora kumuhesha.

Muri 2016 ubwo u Rwanda rwajyaga muri iri rushanwa bwa mbere, rwaje mu bihugu 25, mu guhatanira ikamba rihabwa umukobwa w’ubwiza bufite intego nyuma yo kureba umushinga wa Miss Mutesi Jolly. Indi myaka u Rwanda rutahira kwitabira gusa.

Miss World ni ryo rushanwa rikuze kurusha andi y’ubwiza ari kuri uyu mubumbe, rikaba no mu marushanwa ane akomeye ku isi mu yandi marushanwa y’ubwiza.

Ku itariki ya 12 Ukuboza 2019, ni bwo hazatangwa ikamba ry’umukobwa uzasimbura umunya Mexique Vanessa Ponce waherewe iri kamba i Sanya mu Bushinwa, mu mwaka ushize wa 2018.

Miss Nimwiza Meghan aritabira irushanwa rya Miss World mu Bwongereza
Miss Nimwiza Meghan aritabira irushanwa rya Miss World mu Bwongereza

Miss Umunyana Shanitah wambitswe ikamba rya Miss Supranational mu Rwanda akanabona itike, yamaze kugera muri Polonye aho agiye guhatana n’abarenga 100 bitabiriye iri rushanwa.

Mu masaha y’umugoroba saa mbiri n’iminota 45 kuwa mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2019, ni bwo Miss Shanitah yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, akaba yagiye yijyanye ariko biteganyijwe ko umwe mu bategura Miss Supranational mu Rwanda azamusangayo kugira ngo amufashe muri uru rugamba.

Miss Umunyana Shanita we yamaze kugera muri Polonye, aho yitabiriye irushanwa rya Miss Supranational
Miss Umunyana Shanita we yamaze kugera muri Polonye, aho yitabiriye irushanwa rya Miss Supranational

Biteganyijwe ko ibirori byo gutangiza iri rushanwa biba kuri uyu mugoroba wo kuwa Kabiri. Nyuma y’ibi birori, abakobwa bazakoreshwa amahugurwa, imyitozo n’amarushanwa binyuranye, naho umunsi wa nyuma wo kwambika ikamba uwatsinze ni ku itariki 6 Ukuboza 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka