Kimenyi Yves na Muyango batangaje amatariki y’ubukwe bwabo

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na AS Kigali, Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine, bamaze gutangaza igihe ubukwe bwabo buzabera.

Kimenyi na Muyango bagiye gukora ubukwe
Kimenyi na Muyango bagiye gukora ubukwe

Aba bombi bamaze gutangaza ko ubukwe bwabo buzaba mu ntangiriro z’umwaka utaha, tariki 06 Mutarama 2024 nk’uko bigaragara ku nteguza bamaze gushyira hanze.

Bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka itatu Kimenyi yambitse Muyango impeta ya Fiançailles ndetse, hakaba hari hashize n’imyaka hafi itanu bari mu buryohe bw’urukundo.

Muri Gashyantare 2021, nibwo Uwase Muyango wegukanye ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri 2019 (Miss Photogenic 2019) yemereye Kimenyi Yves ati “yego”, yemera ko amwambika impeta ya fiançailles.

Kimenyi Yves na Miss Muyango basanzwe kandi bafitanye umwana w’umuhungu w’imyaka ibiri bibarutse muri Kanama 2021.

Urukundo rw’aba bombi rwagiye ku mugaragaro muri Kanama 2019, ubwo bahuriraga bwa mbere mu isabukuru y’umukobwa wari inshuti yabo bombi.

Kimenyi yamamaye mu makipe atandukanye yo mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports no mu ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Ni mu gihe Miss Muyango Uwase we yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu 2019. Icyo gihe yegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kimenyi ndamukunda cyane murakoze

mutabazi didas yanditse ku itariki ya: 26-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka