Itorero Inganzo Ngari rirabasusurutsa mu gitaramo cyo Kwibohora bise ‘Urw’Inziza’

Mu mbyino z’umuco gakondo, itorero Inganzo Ngari ryateguye igitaramo ‘Urwinziza’ kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2020 mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 26 isabukuru yo Kwibohora.

Buri wa Gatanu Inganzo Ngari zajyaga zitarama kuri Hotel des Mille Collines ariko nyuma y’uko nta bitaramo biri kuba kubera icyorezo cya covid-19, biyemeje kujya batarama bifashishije ikoranabuhanga.

Nahimana Serge, umuyobozi w’iri torero yagize ati “Iki gitaramo cyahuriranye no ku wa Gatanu kandi twari dusanzwe dutarama buri wa Gatanu, ariko uyu uratandukanye kuko ni umunsi ufite ikintu gikomeye uvuze ku Banyarwanda.”

Urw’Inziza, izina ry’iki gitaramo ngo ryaturutse ku Rwanda rw’Intwari Nziza nk’uko Serge yakomeje abisobanura. Yagize ati “Twacyise Urw’Inziza mu rwego rwo kwifuriza Abanyarwanda umunsi mwiza wo Kwibohora.”

Iki gitaramo kiraca ku rubuga rwa YouTube rw’Itorero Inganzo Ngari guhera saa mbili kugeza saa tatu z’umugoroba. Iri torero kandi ngo rirateganya ko buri wa Gatanu rizajya ritarama kuri YouTube.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabakunda kandi ndabishimira mukomeze mutere intambwe mujya mbere mu muco nyarwanda kandi murushaho gususurutsa abanyarwanda na baturarwanda.

Theo yanditse ku itariki ya: 3-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka