Ishimwe Dieudonné ‘Prince Kid’ na Miss Iradukunda Elsa barushinze (Amafoto)

Ishimwe Dieudonné benshi bazi nka Prince Kid, nyuma yo gusaba no gukwa Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, Iradukunda Elsa, basezeranye imbere y’Imana, nyuma bakomereza mu birori byo kwishimira intambwe bateye yo kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 31 Kanama 2023, mu birori byari binogeye ijisho, byahuje inshuti, abavandimwe, imiryango n’ibyamamare mu ngeri zinyuranye nibwo Prince Kid yasabye ndetse anakwa Miss Elsa.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023, kuri Shiloh Prayer Mountain Church ndetse Rev. Pastor Alain Numa akaba ari we wabasezeranyije. Ni mu gihe kwiyakira byabereye muri salle ya Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Mushyoma Joseph washinze akaba n’Umuyobozi wa East African Promoters (EAP) ni we wari ‘Parrain’ wa Prince Kid.

Mu birori byo gusaba no gukwa, byabereye kuri Jalia Garden i Rusororo, mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, Basile Uwimana ni we wari umusangiza w’amagambo.

Umuhanzi Massamba Intore ni we wasohoye umugeni, mu gihe Mariya Yohana yaririmbiye Iradukunda Elsa asanganira umukunzi we Prince Kid.

Bamwe mu byamamare byagaragaye mu bukwe bw’aba bombi harimo abakobwa batandukanye bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, nka Nyampinga wa 2019, Nimwiza Meghan, Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2018 n’abandi batandukanye.

Ibyamamare bitandukanye muri muzika na sinema Nyarwanda, birimo Tom Close, Riderman n’umugore we, Ndimbati, DJ Toxxyk ndetse n’abayobozi batandukanye barimo Uwacu Julienne, na bo bitabiriye ibi birori.

Muri Werurwe 2023 nibwo Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) na Iradukunda Elsa basezeranye imbere y’amategeko nk’umugore n’umugabo, umuhango ukaba warabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Inkuru bijyanye:

Ishimwe Dieudonné ‘Prince Kid’ yasabye anakwa Miss Iradukunda Elsa (Amafoto)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka