Inyarwanda Fans Hangout yagarutse

Kuri uyu wa gatandatu tariki 15/12/2012 hateguwe ikirori kidasanzwe mu mateka y’imyidagaduro yo mu Rwanda aho Inyarwanda LTD ihuza ibyamamare mu ngeri zose n’abafana babo mu birori byiswe Inyarwanda Fans Hangout.

Muri iki kirori heteganyijwe udushya twinshi dore ko hazaba hahujwe ibyamamare nyarwanda bisaga 100. Hazaba kandi hari na bamwe mu bahanzi bo mu karere; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Inyarwanda LTD ari nayo ifite imbuga za inyarwanda.com, filmzacu.com, gukunda.com.

Ni ku nshuro ya gatatu ibi birori biba rimwe mu mwaka bigiye kongera kuba. Hazaba hari ibyamamare muri muzika, ababyinnyi, aba Mcs, aba Djs, aba Producers, abakinnyi ba Films, abakina ikinamico na Comedy, ba Nyampinga (Miss) ndetse n’abamenyerewe mu kwerekana imideli, abakinnyi b’imikino itandukanye ,abanyamakuru bamenyekanye cyane, n’abandi benshi mu byamamare.

Mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout abafana bahuzwa n’ibyamamare bakunda bakifotoza, bakarya, bakanywa, bakabyina n’ibindi byinshi. Iyo umaze kwifotozanya n’umuhanzi ukunda ifoto urayitahana dore ko haba hateganyijwe uburyo bwo kuzibagezaho ako kanya.

Inyarwanda Fans Hangout ni tariki 15/12/2012 muri Liz mu nyubako y'isoko rishya rya Nyarugenge.
Inyarwanda Fans Hangout ni tariki 15/12/2012 muri Liz mu nyubako y’isoko rishya rya Nyarugenge.

Kuri uyu wa gatandatu abafana bazitabira ibirori bya Inyarwanda Fans Hangout bazerekwa impano zitandukanye n’ibyamamare bizaba bihari aho umuhanzi aririmba akoresheje ijwi rye, abandi bakabyinira abafana babo, abanyarwenya bagasetsa abafana….

Kuri uyu munsi kandi, Inyarwanda LTD ibagezaho bimwe mu bikorwa bishya by’indashyikirwa iba yaragezeho mu mwaka wose.

Bamwe mu bahanzi bazitabira ibi birori barizeza abafana babo ko kuri uyu munsi babafitiye udushya twinshi dore ko bamaze umwaka wose babyitegura.

Ibi birori bizabera i Kigali mu nyubako y’isoko rishya rya Nyarugenge , muri etage ya gatatu ahitwa muri LIZ guhera saa kumi n’ebyeri z’umugoroba (18h).

Kwinjira muri ibi birori by’akataraboneka ni amafaranga 3000 ku muntu umwe na 5000 kuri couple. Hazaba hari ibyo kurya n’ibyo kunywa.

Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka