Ingabire Habiba yeretse isi ko icyitegererezo cye ari Angelina Jolie

Ingabire Habiba, uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational 2017 ahamya ko mu bo afata nk’icyitegererezo cye harimo umukinnyi wa filime, Angelina Jolie.

Habiba ahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2017
Habiba ahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2017

Yabitangaje ubwo we na bagenzi be batanu basubizaga ibibazo babajijwe n’abafana babo, ku itariki ya 21 Ugushyingo 2017. Babisubizaga binyuze kuri “Facebook live”.

Uwitwa Kazinguvu N. Rachel yabajije Habiba umuntu afata nk’icyitegererezo cye n’impamvu ari we yahisemo.

Habiba yasubije ko umuntu wa mbere w’icyitegererezo cye ari nyina umubyara kuko ngo ari umubyeyi wita ku bana be.

Akomeza avuga ko undi muntu w’icyitegererezo cye ari umukinnyi wa filime w’icyamamare w’Umunyamerika, Angelina Jolie.

Angelina Jolie ni icyitegererezo cya Habiba
Angelina Jolie ni icyitegererezo cya Habiba

Ahamya ko Angelina Jolie amufata nk’icyitegererezo kuko ari umugore w’imbaraga ukora ibikorwa bitandukanye by’urukundo.

Ati “Ni umugore ureba kure! Afasha abatishoboye barimo impfubyi n’abapfakazi! Nkunda ibikorwa bye.”

Angelina Jolie wamenyekanye muri filime zitandukanye zakunzwe ku isi nka Salt na Mr. & Mrs. Smith, yaje mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, mu mwaka wa 2013.

Angelina Jolie ubwo yazaga mu Rwanda
Angelina Jolie ubwo yazaga mu Rwanda

Yaje nk’intumwa y’Umuryango w’Abibumbye, mu bikorwa byo gufasha uwo muryango kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa mu Burasirazuba bwa Congo. Mu Rwanda yahuye n’abayobozi batandukanye.

Ubwo yari mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Habiba na bagenzi be baniyeretse mu makanzu y’ibirori

Kuri uwo munsi Habiba na bagenzi be banasubije ibibazo by’abafana babo, banakoze irushanwa ryo kwamabara ikanzu ndenge ijyanye n’ibirori.

Uko niko Habiba yiyerekanye yambaye
Uko niko Habiba yiyerekanye yambaye

Muri ayo marushanwa yo kwambara ikanzu y’ibirori, abanziriza aya nyuma (Preliminary Evening Gown Competition) Habiba yaserutse yambaye ikanzu itukura ndende imurekuye, igaragaza igice cy’umugongo hejuru.

Abantu bemerewe gutora abiyerekanye neza muri ayo marushanwa. Guha amahirwe Habiba ni ukubanza gushyira muri terefone porogaramu yitwa “Vodi App” ubundi ugashakisha Ingabire Habiba ukamutora.

Batanu bazatsinda bazahita bajya muri Banyampinga 25 bazahatana ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya Miss Supranational 2017.

Biteganijwe ko uzegukana ikamba ry’iryo rushanwa azatangazwa ku itariki ya 01 Ukuboza 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu wa Bolivie arasa nka mwene wabo wa El Chapo.

Locomotive yanditse ku itariki ya: 23-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka