Impala zikomeje gushimisha Abanyarwanda

Kuva Orchestre Impala de Kigali zakongera kuvuka bundi bushya nyuma y’imyaka zari zimaze zitakibaho kubera ibibazo birimo n’uko abari bazigize benshi bapfuye, kuri ubu ziri gushimisha Abanyarwanda b’ingeri zose.

Impala n’imparage zimaze igihe zariyemeje kuzenguruka igihugu cyose mu rwego rwo kongera kwiyereka Abanyarwanda.

Ubwo zageraga mu karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo tariki 24-25/11/2012, Abanyamuhanga basigaye bavuga byinshi kuri iyi orchestre yubatse amataka mu Rwanda.

Impala zararirimbye abantu barabyina karahava.
Impala zararirimbye abantu barabyina karahava.

Abanyamuhanga bemeza ko ari ubwa mbere itsinda ry’abaririmbyi cyangwa abaririmbyi ku giti cyabo baje muri aka karere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakitabirwa n’abantu benshi nk’abo Impala zabonye.

Umusaza witwa Tito wo muri aka karere ni umwe mu bitabiriye ibitaramo byakoreshejwe n’Impala uko ari bibiri; haba icyabereye mu kabari kazwi ku izina rya Orion ndetse n’icyabereye ku kazwi ku izina rya Plateau.

Nubwo hari intebe nta muntu wicaye.
Nubwo hari intebe nta muntu wicaye.

Uyu musaza avuga ko ari ubwa mbere abonye abanyamuhanga bongera gususuruka nka mbere ya Jenoside kuko ngo nta bandi bahanzi bari baza muri aka karere bashiture abanyamuhanga b’ingeri zose.

Yagize ati: “Impala zatuvugishije amangambure, jye narinzi ko ibyishimo by’Abanyarwanda bitazagaruka ariko mbonye ko baburaga Impala. Nta bahanzi bari bakongera kudushimisha kuva Jenoside yaba mu Rwanda ariko Impala zirabikoze kandi si ibikabyo”.

Axone Mutoni ni umwe mu rubyiruko rukunda ibigezweho, wari witabiriye igitaramo cy’Impala ku cyumweru cyane ko iki gitaramo kitabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abantu.

Impala n'Impalage zakoze presentation nk'iyo zakoraga cyera.
Impala n’Impalage zakoze presentation nk’iyo zakoraga cyera.

Yagize ati: “ni ubwa mbere mbonye i Muhanga hashyushye gutya, kuva zagera muri uyu mujyi hari ambiance sana, ari abashaje, urubyiruko, abana n’abamama n’abapapa wasangaga bose bahinze ngo barashaka kureba Impala kandi mbonye zaturyohereje kurusha abandi bahanzi baza muri uyu Mujyi, keretse wenda ko batageza aha PGGSS kuko yo yari ifite akantu ariko abandi barabarya”.

Abakunzi b’Impala ndetse n’Imparage bazi iza cyera banabonye iz’ubu barahamya ko kugeza ubu icyo iz’ubu ziri kubura ari ubushobozi buhagije kugirango zibashe gutera ikirenge mu cy’Impala za cyera kuko ngo usanga amajwi y’abari kuririmba ubu hari aho ajya guhurira n’aya cyera.

Mimi La Rose kuri gitari.
Mimi La Rose kuri gitari.

Abakunzi b’Impala basaba ko aba bahanzi bashaka izindi ndirimbo nshya zikoranye ubuhanga nk’ubwa cyera kugirango zikomeze zikure kandi zinabashimishe.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muri ORION byari sawa ariko muri plateau baradukoze kuko bacuranze kuva 17hoo kugera 18h38.amasaha abiri gusa kweri
!!sinzi ko nibagaruka muri plateau bizitabirwa rwose.kuko twabishinjije manager wifatiye ijambo ngo ntitwaguze byeri kdi twe twishakiraga kubyina.ukuntu urugo rwose nari naruhururanye.!

Claudine yanditse ku itariki ya: 28-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka