Ijoro ry’umuco muri Kigali Kulture Konnect

Imbyino za gakondo, imivugo, ibisigo, indyo za kinyarwanda bimwe mu byaranze igitaramo cya Kigali Kulture Konnect cyaraye kibereye muri KCEV hamenyerewe Camp Kigali kikaba kigiye kujya kiba buri kwezi.

Iki gitaramo cyateguwe na MA Afrika cyabaye ku nshuro ya mbere ariko kizajya kiba buri kwezi nk’uko abagiteguye babitangaje.

Bati “Twateguye iki gitaramo dushaka guhuza ibihuriye mu gitaramo nyarwanda byose yaba ari imbyino, imivugo, ibisigo, inanga n’indyo. Mu yandi mezi iki gitaramo kizongera kuba tuzagenda twongeramo n’ibindi yewe duhuze n’imico y’ahandi atari mu rwanda gusa.”

Igitaramo cyatangiye i saa moya n’iminota 20 aho abanyamakuru Cyiza Aisa na McTino ari bo bari abahuza b’amagambo.

Umukirigitananga Jabo ni we wabimburiye abandi mu murya w’inanga. Yaririmbye indirimbo ye yitwa “Urwandiko” akurikizaho Hinga, Iyo utaza kubaho asoreza kuri Ijyanire. Izi ndirimbo yaririmbye ziri kuri album ye yise “Hinga”.

Hakurikiyeho itorero Inyamibwa mu mbyino n’intore zihamiriza.

Umusizi Rumaga yataramye mu bisigo bye aherekejwe n’umuziki wa Shauku band, maze aha abakunzi be umugore si umuntu n’Intambara y’ibinyobwa yakoranye na Rusine.
Yaririmbye kandi “Intango” indirimbo yahuriyeho n’abandi bahanzi harimo n’ijwi rya nyakwigendera Yvan Buravan.

Inyamibwa zongeye gukora umukino wiganjemo intore.

Hakurikiyeho itsinda rya Shauku band ryaririmbye indirimbo z’abandi za Gakondo banaririmba indirimbo zabo ziri kuri album yabo “Sebisage” harimo iyitwa ideni, umurashi bafatanyije na Riderman basoreza ku yitwa Jolie.

Uwasoje igitaramo ni Ruti Joel waririmbye indirimbo ze zitandukanye harimo n’iya Nyakwigendera Yvan Buravan yitwa Oya, asubiramo ko adateze kumwibagirwa. Aterura agira ati ‘Oya sinteze kukwibagirwa’

Reba ibindi muri iyi Video:

Amafoto+Video: Eric Ruzindana/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Natasha komereza aho uzadushakire amakuru biti bulu namisita bulu ni rwabuneza mukabagari

Rwabuneza anastase yanditse ku itariki ya: 25-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka