Igitaramo cya Koffi Olomide mu Rwanda cyakuruye impaka

Bamwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore bakomeje gusaba ko igitaramo umuhanzi w’icyamamare Koffi Olomide azakorera i Kigali tariki ya 04 Ukuboza 2021 cyasubikwa kubera ko ashinjwa ibyaha byo guhohotera abagore.

Koffi Olomide
Koffi Olomide

Bimwe muri ibyo byaha abishinjwa n’abagore yahoze akoresha mu kuririmba no kubyina aho bamushinga kubafata ku ngufu no kubahohotera abakubita.
Hari ibindi bivugwa ko yagiye akorana imibonano mpuzabitsina n’abakobwa batujuje imyaka y’ubukure, nyamara we akaba ngo atari azi ko batayujuje.

Mu kwezi gushize, Koffi Olomide w’imyaka 65 y’amavuko yasabiwe n’abamushinja gufungwa imyaka umunani mu rukiko rw’ubujurire rwa Versailles i Paris.

Umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore yasabye ko iki gitaramo cyasubikwa kuko nk’u Rwanda ruha ijambo abagore rudakwiye no guha ijambo uwabahohoteye.

Yagize ati “Kumwemerera gutaramira hano, cyane cyane muri iyi minsi, ni nk’aho tuba twimye agaciro aba bahohoterwa…ni nk’aho tuba tuvuze tuti ntitubyitayeho.”

Undi yagize ati “Niba yarahamijwe n’inkiko icyo cyaha, igihugu cyacu kikaba kivuga ko kiri mu birwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntabwo bitanga isura nziza kuri twe!”

Ku rundi ruhande, abashyigikiye igitaramo cya Koffi Olomide bahise basubiza abadashaka ko Koffi yakorera igitaramo i Kigali, bavuga ko atarahamwa n’ibyaha kandi ko atanabikoreye mu Rwanda ndetse bamwe bakavuga ko ari n’ishyari.

Hari uwagize ati “None se niba yarajuriye kuki hari abari kumushinja icyaha urubanza rwa burundu rutarashira!? Ese ubu mwibagiwe DMX, jackson n’abandi ibihimbano bagiye baregwa!? Yewe na Bruce Melody hari uwigeze kwiyitirira kubyarana nawe, na Davis D ejo bundi ahita aririmba itara. Ni iki mutazi?”

Undi yagize ati “Tugira amatiku ni yo mpamvu tudatera imbere nk’abandi! Aho kwibaza ngo twe abahanzi bacu bazataramira i Kinshasa bate nk’uko Koffi abigenje i Kigali?”

Hari abandi babona iki gitaramo nka kimwe mu bikomeje kugaragaza umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho uyu muhanzi akomoka. Ni igitaramo kandi bamwe babona ko kije cyiyongera ku bindi bimaze iminsi bibera mu Rwanda ndetse bigatumirwamo ibyamamare mpuzamahanga bikaza gususurutsa Kigali, guteza imbere imyidagaduro n’ubukerarugendo, dore ko ari bimwe mu byazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.

Kugeza ubu abateguye iki gitaramo ntacyo baratangaza ku bitekerezo byakivuzweho, igitaramo cyo kikaba gikomeje gutegurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Oya rwose kuki mutarwzw mber hose mubyibute aruko aje arko tuzabaho birenze ukoturiho gute nishyari ritwuzuye imitima kujyera mubihaha koko.

Emmy yanditse ku itariki ya: 2-12-2021  →  Musubize

Oya rwose kuki mutarwzw mber hose mubyibute aruko aje arko tuzabaho birenze ukoturiho gute nishyari ritwuzuye imitima kujyera mubihaha koko.

Emmy yanditse ku itariki ya: 2-12-2021  →  Musubize

ABO BANTU BADASHAKA KOFFI TURABAMAGANYE KBSA.

NTANUBWO BAZI IBYO BARIMO

U RWANDA RUSHINGIYE KU BUKERARUGENDO ,KUBYAZA UMUSARURO ARENA, UMUBANO MWIZA NA CONGO IBYO BYOSE BIRI HEJURU YO GUSHINJA UMUNTU ICYAYHA KITARAMUHAMA KANDI ATANAKIREYE MU RWANDA. YEWE NTA NA MANDAT D’ARRET AFITE RWOSE.

MUREKE UMUSAZA AZE ASHIMISHE ABANYARWANDA AHUBWO IMBARAZA MUFITE MUZISHYIRE MU GUKUMIRA ABAHOHOTERA ABAGORE AHO IWANYU MUTUYE NDETSE NO MU GIHUGU HOSE BAMWE MUNAFITANYE AMASANO

JACQUES yanditse ku itariki ya: 26-11-2021  →  Musubize

ABO BANTU BADASHAKA KOFFI TURABAMAGANYE KBSA.

NTANUBWO BAZI IBYO BARIMO

U RWANDA RUSHINGIYE KU BUKERARUGENDO ,KUBYAZA UMUSARURO ARENA, UMUBANO MWIZA NA CONGO IBYO BYOSE BIRI HEJURU YO GUSHINJA UMUNTU ICYAYHA KITARAMUHAMA KANDI ATANAKIREYE MU RWANDA. YEWE NTA NA MANDAT D’ARRET AFITE RWOSE.

MUREKE UMUSAZA AZE ASHIMISHE ABANYARWANDA AHUBWO IMBARAZA MUFITE MUZISHYIRE MU GUKUMIRA ABAHOHOTERA ABAGORE AHO IWANYU MUTUYE NDETSE NO MU GIHUGU HOSE BAMWE MUNAFITANYE AMASANO

JACQUES yanditse ku itariki ya: 26-11-2021  →  Musubize

Koffi karibu. Naze aduho show. Naho abavuga bareke bavuge. Umuntu utarahamwa nicyahe wese aba ari umwere. Bajye bamenya amategeko. Thx

Emmanuel gahamanyi yanditse ku itariki ya: 26-11-2021  →  Musubize

Ninde mu Star udashurashura?? Ntabwo se muzi aba Stars benshi bateye inda abakobwa bakabajugunya?Mureke kwijundika Koffi Olomode.It is a world scourge (icyorezo ku isi hose).N’abakobwa b’aba Stars ntiboroshye.Urugero,Kim Kardeshian yabanye n’abagabo 16 officially,udashyizemo abo yaryamanye nabo batabarika.Abantu basambana ku isi,ni millions na millions.Umuti rukumbi nuko ku munsi w’imperuka imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza.Kubera ko abantu muli rusange bananiye imana.

gahimano yanditse ku itariki ya: 26-11-2021  →  Musubize

ubundi urupfu rw’imbwa ni inyama,ubundi se kuva 2019,uwo mugore yari hehe?

NTAGANZWA JOSEPH yanditse ku itariki ya: 27-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka