Ibihangange mu muziki ku Mugabane wa Afurika byahurijwe mu Iserukiramuco rikomeye i Kigali

Ku nshuro ya mbere i Kigali mu Rwanda hagiye guhurira ibihangange mu muziki ku Mugabane wa Afurika, bizahurira mu Iserukiramuco rizwi nka ‘Giants of Africa Festival’.

Bamwe mu byamamare bategerejwe i Kigali
Bamwe mu byamamare bategerejwe i Kigali

Kugeza ubu byamaze kwemezwa ko abahanzi b’ibyamamare nka Davido, Tiwa Savage, Diamond, Tyla bagiye gutaramira i Kigali mu Iserukiramuco rizaba riherekeza irushanwa ry’umukino w’intoki wa basketball “Giants of Africa” rizahuriza hamwe urubyiruko rurenga 250 ruturutse mu bihugu 16’.

Muri Gashyantare 2023, Masai Ujiri, Umuyobozi wungirije wa Giants of Africa, Masai Ujiri akaba na Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors ya Basketball yo muri NBA muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze yatangaje ko iyi mikino izaherekezwa n’iri serukiramuco bizabera mu Rwanda, bizahurirana no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ya Giants of Africa.

Diamond Platnumz umwe mu bahanzi bazataramira abanyakigali
Diamond Platnumz umwe mu bahanzi bazataramira abanyakigali

Iri serukiramuco ritegerezanyijwe amatsiko menshi, rizaba mu mpeshyi, kuva ku ya 13 kugeza ku ya 19 Kanama i Kigali, mu Rwanda, bikazabera muri BK Arena.

Uretse abahanzi barimo abo hanze y’u Rwanda, biteganyijwe ko n’abo imbere mu Gihugu bazashyirwa ku rutonde harimo Masamba Intore, Bruce Melodie ndetse na Sherie Silver, Umunyarwandakazi w’umubyinnyi kabuhariwe.

Bruce Melodie
Bruce Melodie

Ibirori bizafungurwa ku mugaragaro n’akarasisi k’urubyiruko rw’abasore n’inkumi baturuka mu bihugu 16 bizaba byitabiriye iri rushanwa, ndetse bisusurutswe n’igitaramo gikomeye cy’umuhanzi umaze kubaka izina muri Afurika, Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania.

Iserukiramuco rya ‘Giant s of Africa Festival’ rizasozwa n’igitaramo kizasusurutswa n’Abanya-Nigeria bakunzwe ku Isi barimo David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido, Tiwatope Savage uzwi nka Tiwa Savage na Tyla wo muri Afurika y’Epfo.

Umuhanzi Tiwa Savage
Umuhanzi Tiwa Savage

Biteganyijwe ko amatike yo kwitabira iri serukiramuco azatangira kugurishwa ku wa 22 Kamena 2022.

Iri serukiramuco rigamije guhuriza hamwe no kwishimira ikiragano cy’abayobozi ba Afurika mu bihe bizaza, mu nsanganyamatsiko zingenzi zirimo uburezi, umuco ndetse n’imyidagaduro binyuze mu mukino wa Basketball.

Umubyinnyi w'umunyarwandakazi Sherie Silver
Umubyinnyi w’umunyarwandakazi Sherie Silver

Mu bijyanye n’umuco wa buri gihugu muri 16 bizitabira iri rushanwa, bizagaragarizwa mu kumurika ibiribwa, ubuhanzi n’ibindi.

Biteganijwe kandi ko mu gihe cy’icyumweru iri rushanwa rizamara abakinnyi bazaryitabora bazafashwa kuzamurirwa ubumenyi bw’ibanze mu buzima.

Urubyiruko ruzitabira iri rushanwa harimo urwo mu Rwanda ruzaryakira, Kenya, Tanzania, Ghana, Nigeria, Burkina Faso, Cote d’Ivoire, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Senegal, Somalia, Uganda, Botswana, Sudani y’Ejyepfo, Maroc, Cameroon na Mali.

Inyigisho zizahabwa uru rubyiruko zizatangea na bamwe mu bayobozi ba ‘Giant of Africa’, abatoza n’abakozi ba NBA, ndetse n’abatoza bazaza baherekeje buri gihugu cyitabiriye.

Giants of Africa Festival izaba kandi urubuga rwiza ku rubyiruko rwo mu Rwanda ruri hagati y’imyaka 20 na 30 ruzahabwa amahugurwa ajyanye no kwiteza imbere hashingiwe ku byo buri wese ashaka kwerekezamo.

Giants of Africa ni gahunda yatangijwe na Masai Ujiri, Perezida wa Toronto Raptors, mu 2003 mu ntumbero yo gukoresha umukino wa basketball mu kwigisha no guteza imbere ubuzima bw’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bo muri Afurika.

Bamwe mu byamamare bategerejwe i Kigali
Bamwe mu byamamare bategerejwe i Kigali

Iyi gahunda by’umwihariko yatangiriye mu Rwanda mu 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka