Hari ababyeyi batishimiye ko abana babo bajya ku rutonde rw’abakobwa bishimirwa kurusha abandi muri ISPG

Bamwe mu babyeyi bafite abana bagaragaye ku rutonde rw’abakobwa bishimirwa kurusha abandi mu ishuri rikuru ry’uburezi (ISPG), ntibishimiye uburyo abana babo bagaragaye kuri uru rutonde rwasohotse kuri Kigalitoday.com. Byatumye batangira kugeza ibirego byabo kubuyobozi bw’ikigo.

Ubusanzwe urutonde rw’abakobwa bishimirwa kurusha abandi muri ISPG rukorwa buri mwaka, rugakorwa n’abanyeshuri bo muri iri shuri bagize komite Top 10.

Abagize iyi komite bavuga ko abajya kuri uru rutonde atari abarusha abandi ubwiza ahubwo ari abanyeshuri bishimirwa kurusha abandi bitewe n’imyitwarire yabo.

Umwe mu bakobwa bari kuri urwo rutonde witwa Sonia Isando, yatangaje ko umubyeyi we yababaye cyane, ati: “Biriya ni ibinteranya n’umuryango. Njyewe nari nabigize ibintu byoroshye ariko mama siko yabibonye. Nk’ubu nstinzwe gato ntabwo bavuga ko ari ikibazo nagize, bavuga ko ari uburangare.”

Abo babyeyi batishimiye kubona abana babo kuri uru rutonde, basanga ikigo gikoresha abana ba bo kugira ngo kimenyekanishe.

Niyomufasha Jonathan ushinzwe ibibazo by’abanyeshuri muri IPSG, yatangarije Kigalitoda.com ko amaze guhamagarwa n’ababyeyi bagera kuri batatu bamubwira uburyo batabyakiriye neza.

Ati: “Hari uwageze aha ahita ampa umubyeyi we kugira ngo tuvugane. Uwo mubyeyi yari afite agahinda cyane avuga ko ari uburyo dukoresha abana babo kugira ngo twamamaze ishuri. Gusa nagerageje kumwereka ko ibyo bintu ntaho bihuriye dufite uburyo dukoramo kwamamaza nk’ishuri.”

Niyomufasha yakomeje avuga ko batakoresha abana mu kwamamaza ishuri kuko hari uburyo bwinshi bakoresha baramutse bashatse kwamamaza ishuri.

Nyihinyuzwa Jean Damascene uhagararariye komite yakoze uru rutonde, we atangaza ko abantu yashyize kuri ruriya rutonde bose bari babizi kandi babyemera, ati: “Bose bari babizi sinzi ukuntu babihinduye.”

Urutonde rw’abahungu n’abakobwa bishimirwa cyane kurusha abandi mu ishuri rya ISPG rukorwa buri mwaka, yari inshuri ya nshuro ya kabiri rukozwe.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Abo babyeyi ahontibaba bashaka guhisha ko abakobwa babo baboroye nabi bigatuma bumvako society yose igiye kubamenya!nonese Pr RUTAYISIRE ko yishimira abakobwa be beza ureke abacu basa n`inkende!ikindi uburyo baba biruka Kuri Damxon baba bifuza iki?arikose ikibazo nuko babashyizeho ari babi cy nuko byose ari promotion baragirango babirpofiter twese tubamenye!Ahubwo Damxon,mujye mubitegura neza mugire based evidences zigaragaza uburyo mubahitamo,uruhare rwa bantu bi Gitwe ntabwo rugaragara muhitwamo ryabo akanama kanyu ntawakizera nako!!!!!!

Nzirasanaho E. yanditse ku itariki ya: 8-02-2012  →  Musubize

Ubundi ikigo kitwa ko kigendera ku idini; kimwe n’undi muntu wese uvugako yamamabaza ubutumwa bw’Imana ku mugaragaro ntiyakagombye kwemera ko umuntu yamamazwa bigendeye ku miterereye, ahubwo bakagombye kureba ikikorwa. Kuko iyo uvuze ngo kanaka yambara neza, ngo bagenzibe bakunda kumutora ngo abambarire; ubwo se si ubwiza uba ushatse kuvuga!!! Iyo uri umwogezabutumwa ugashyigikira ko umwana wawe ajya mu marushanwa y’ubwiza ; ubwo ntuba wemeye ko imbere y’Imana; ubwiza bw’abantu hari icyo buvuze cyiza ? Nyamara abantu bazajya bishyira mu kigeragezo !!!

jean yanditse ku itariki ya: 6-02-2012  →  Musubize

Abo babyeyi bazasabe Antoire Rutayisire abahe amahugurwa!! Miss UNR ngo mutahe!!

jean yanditse ku itariki ya: 6-02-2012  →  Musubize

Njye sinzi ukuntu ibi bintu bimeze kuko abobakobwa bose bavuga ngo ababyeyi babo ntibabyishimiye, ntaho bihuriye eg. Umwana wa antoine rutayisire aratorwa ababyeyi be bakabyishimira nkaswe abo badafite nacyimwe cy’ijana kubye ntanaho banahurije ubwiza. Kd abo bakobwa bose ntanumwe wari utigeze ubimenyeshwa kuri 24/01 mbere yuko abanyamakuru babatangaza ndetse bose bari babyishimiye none babonye ko ntawe wigeze abitaho ngo ababyeyi babo!? Tugiye no kurebera kubwiza cg umutima mwiza (sociability) ntanuwabahitamo ndetse ntibanagaragara. ICYO NJYE NSABA BASEKE AYO MAGAMBO YABO SIBEZA KANDI NJYE MBONA ARI NIMPUHWE HAGIRIWE KUBA BARAMANITSE. Bacitse make!!

Paterson yanditse ku itariki ya: 5-02-2012  →  Musubize

Hum Damyx sibwo bakwigaranzuye kdi babyemeraga,pole wangu ba umugabo.

yanditse ku itariki ya: 5-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka