Hadutse irindi rushanwa rije guhangana n’andi asanzweho mu myidagaduro

Mu Rwanda haje irindi rushanwa ryitwa CRWA Entetainment Award rishaka na ryo kujya rihemba abahanzi, ryateguwe na kampani yitwa Muhi’s Ltd.

Ikirango kigaragaza ibihembo bya CRWA awards
Ikirango kigaragaza ibihembo bya CRWA awards

Igikorwa byo kumurika iryo rushanwa cyabaye kuri uyu wa Gatanuta tariki 24 Kanama 2018.

Muhinda Aaron utegura iri rushanwa yavuze ko Atari ibikombe bizatangwa ku bazahiga abandi muri CRWA Awards gusa, ahubwo hazatangwa n’amafaranga kubazahiga abandi uzaza imbere yabandi mugukundwa.

Yavuze ko bashaka ko umuziki nyarwanda umenyekana hanze y’u Rwanda, ku buryo abahanzi bamenyekana kandi bakaninjiza amafaranga agaragara.

Yagize ati “Turashaka guteza imbere umuco wacu kandi tuzabagira inama z’uko bakora bamamaza bikorwa by’ibigo runaka, tubibutse ko hakora n’ubundi bucuruzi.

Muhinda Aaron wateguye ibi bihembo
Muhinda Aaron wateguye ibi bihembo

Avuga ko bazafasha abahanzi gukorera amafaranga aho gutahira ibikombe gusa, kandi bakanarushaho kwigarurira uruhando mpuzamahanga.

Muri aya marushanwa ngo hazaba harimo n’ibindi byiciro binyuranye birimo abanyamideri n’abandi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro.

Iri rushanwa nkuko ryiyemeje guhemba abahanzi bakoze cyane, ryaba ryiyongereye kuri Primus Guma Guma Super Star, ihemba umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu, ibihembo by’abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bizwi nka Groove Awards ndetse na Salax Awards iri mu nzira ishaka kugaruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka