Ese Kigali Boss Babes baba barateguye ibirori bagamije guhangana na Zari Hassan?

Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool, yatangaje ko abavuga ko ibirori bateguye bari bagamije guhangana n’ibya Zari Hassan, ntaho bihuriye, kandi ko n’iyo byaba ari na byo, umuntu uvuye hanze atahangana n’uwo asanze mu rugo.

Bamwe mu bagize itsinda rya Kigali Boss Babes
Bamwe mu bagize itsinda rya Kigali Boss Babes

Ibi ni ibyagarutsweho tariki 28 Ukuboza 2023, mu kiganiro abagize itsinda rya Kigali Boss Babes bagiranaga n’itangazamakuru ku bijyanye na gahunda y’ibirori bya Black Elegance Party bafite kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023.

Iri tsinda rigizwe na Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool, Danis Christella Igeno Uwase, Bigirimfura Ladouce cyangwa se Queen Douce, Ishimwe Alice uzwi nka Alice La Boss, Gashema Sylvie ndetse na Camille Yvette.

Ubwo abanyamakuru babazaga kuri gahunda y’ibirori byabo, no kuba barabiteguriye umunsi umwe n’ibya Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platinumz, bigafatwa nko guhangana, basubije ko ababifata gutyo atari ko kuri kuko Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo gutegura ibitaramo igihe abishakiye.

Zari The Boss Lady na we ari kuvugwa muri iyi minsi mu Rwanda aho yateguye ibirori byitabirwa n'abambaye imyenda y'imyeru
Zari The Boss Lady na we ari kuvugwa muri iyi minsi mu Rwanda aho yateguye ibirori byitabirwa n’abambaye imyenda y’imyeru

Yagize ati: “Ahantu hategurirwa ibitaramo ni henshi, kandi nk’umunyarwandakazi dufite uburenganzira bwo gukora igitaramo igihe dushaka.”

Yakomeje agira ati: “Abaduhanganisha sinzi impamvu gusa sinzi niba ari uko na we ari umu boss? Gusa nta mpamvu yo kugira ngo umuntu uvuye hanze adutere ubwoba, kandi inkoko iri iwayo ishonda umukara.”

Zarinah Hassan uzwi nka Zari The Boss Lady yageze i Kigali ku wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023 aho na we afite ibirori byiswe ‘White Party’ biteganyijwe kubera icyarimwe n’ibya Kigali Boss Babes, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023.

Kigali Boss Babes ni itsinda rizwiho kugira amafaranga menshi bikajyana ndetse no kubaho ubuzima buhenze nk’uko na bo ubwabo babyivugira.

Ku bijyanye n’imvano y’igitekerezo cyo gutegura ibirori bya Black Elegance Party, Bigirimfura Ladouce cyangwa se Queen Douce, yavuze ko byaturutse ku mishinga itandukanye bafite ariko harimo uwo gushyira ahagaragara Reality TV Show yabo igaragaza ubuzima bwa buri munsi babamo.

Yagize ati: “Dufite kompanyi ifite imishinga itandukanye ariko duhitamo guhera kuri iki gitaramo kikazanamurikirwamo Reality TV Show yacu.”

Isimbi Alliance na we yavuze ko nk’abantu bafite abafana benshi, bifuzaga kwifatanya na bo muri iyi minsi mikuru isoza umwaka.

Ati: “Igitekerezo cyaturutse kuri Reality TV Show igaragaza ubuzima bwacu bwa buri munsi, nk’abantu bafite abafana twateguye iki kirori kugira ngo twifatanye na bo muri iyi minsi mikuru isoza umwaka.”

Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool
Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool

Bagiriye inama abana b’abakobwa bifuza kumera nka bo ko nubwo bababona mu buzima buhenze, atari ibintu babona byoroshye, ari na byo bazagaragariza abakunzi babo muri iyo filime igaragaza ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Aha ni ho Alliah Cool yahereye yamagana abantu babafata nk’abicuruza, agira ati: “Hari abatubona dushyira amafoto yacu ku mbuga nkoranyambaga ku wa Gatandatu dusa neza, ariko hagati yo kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu ntawe uzi ibyo tuba turi gukora. Ibi byose tuzabigaragariza muri Reality TV Show yacu.”

Reality TV Show y’aba bagore bavuga ko itazerekana ubuzima bwabo gusa, kuko izanagaragaza ibice bimwe na bimwe by’u Rwanda, ibihugu batembereyemo, umuco w’Abanyafurika n’ibindi byinshi abantu babamo buri munsi.

Black Elegance Party, ni ibirori biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023.

Umva uko abagize Kigali Boss Babes basobanura ibyabo na Zari muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka