Danny nta muhanzi wo hanze yatumiye mu gitaramo cyo kumulika alubumu

Umuhanzi Danny Vumbi witegura gushyira ahagaragara alubumu ye ya mbere “Umudendezo” kuri uyu wa gatanu tariki 30/11/2012 asanga abahanzi nyarwanda bihagije kuburyo yasanze atari ngombwa cyane gutumira umuhanzi wo hanze y’u Rwanda mu gitaramo cye.

Ubwo twamubazaga umuhanzi wo hanze azazana dore ko bikunze gukorwa n’abahanzi benshi ba hano mu Rwanda mu bitaramo byo kumurika alubumu zabo,
Danny yagize ati: “Oya nta muhanzi wo hanze nzazana kubera ko naje kubona ko Abanyarwanda dufite uburyo twihagije kubijyanye nyine n’ibitaramo bya hano mu Rwanda, nzakorana n’abahanzi batandukanye barimo King James, The Brothers, Riderman, Bruce Melody n’abandi.”

Alubumu "Umudendezo" izamurikwa tariki 30/11/2012 kuri sports view hotel.
Alubumu "Umudendezo" izamurikwa tariki 30/11/2012 kuri sports view hotel.

Yakomeje atubwira kandi ko yishimiye uburyo abafana be bakiriye indirimbo ye nshya “Wabigenza ute?” aheruka gukorera amashusho. Iyi ndirimbo yakunzwe cyane yakozwe na Pastor P naho amashusho afatwa na Fayzo.

Igitaramo cyo kumurika alubumu “Umudendezo” ya Danny Vumbi kizaba tariki 30.11.2012 kuri Sport View hotel guhera saa kumi n’imwe kugeza saa yine z’ijoro aho kwinjira bizaba ari amafaranga 5000 mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 2000 ahandi.

Alubumu “Umudendezo” igizwe n’indirimbo 13. Zimwe muri zo ni Mpa umwana, Mbwiza ukuri, Ni byiza, Umukunzi, Ibanga, Burundu yakoranye na The Ben, Ibimenyetso n’izindi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka