Byari ibicika mu gitaramo cya Boyz II Men i Kigali (Amafoto + Video)

Itsinda rya Boyz II Men ryaraye rikoreye igitaramo cy’imbaturamugabo i Kigali muri BK Arena. Ni igitaramo cyahurije hamwe iri tsinda n’umuhanzi Nyarwanda Andy Bumuntu.

Andy Bumuntu ni we muhanzi nyarwanda waririmbye muri iki gitaramo
Andy Bumuntu ni we muhanzi nyarwanda waririmbye muri iki gitaramo

Ahagana saa Mbili n’igice z’umugoroba nibwo umushyushyarugamba Regis Isheja yahamagaye umuhanzi Andy Bumuntu wakiranywe urugwiro mu ndirimbo zinyuranye ze zirimo ‘Snack’, ‘On Fire’, ‘Mine’ n’izindi. Yageze ku ndirimbo ‘Igitego’ aseruka gitore mu mugara n’umuhamirizo, abari muri iki gitaramo barizihirwa biratinda.

Nyuma ya Andy Bumuntu, ibintu byahinduye isura muri BK Arena abari bakiri hanze barinjira, ubundi umwanya wo kwicara urabura, Abanyakigali baririmbana n’iri tsinda rya Boyz II Men ryari ritegerejwe na benshi bari biganjemo abakuze bakunze indirimbo zabo zo hambere nka ‘End of The Road’ baririmbanye n’abakunzi babo ijambo ku rindi, indirimbo nka ‘I’ll make love to you’ batunguje abakunzi babo indabo z’amaroza n’izindi.

Itsinda rya Boyz II Men ryashinzwe mu mwaka wa 1985 muri Philadelphia muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Iri tsinda ryakunzwe cyane ku bw’amajwi yabo meza azira amakaraza, rikaba rigizwe na Nathan Morris, Shawn Stockman hamwe na Wanyá Morris ndetse n’abandi babiri batabashije gukomezanya ari bo Micheal McCary waririmbaga ijwi rya Bass akaza guhura n’ikibazo cy’uburwayi, hamwe na Marc Nelson.

Itsinda rya Boyz II Men ryatunguje abakunzi babo indabo z'iroza hagati mu gitaramo
Itsinda rya Boyz II Men ryatunguje abakunzi babo indabo z’iroza hagati mu gitaramo
Bamwe bageraga ku nyubako ya BK Arena yabereyemo iki gitaramo bagafata ifoto y'urwibutso ko bitabiriye iki gitaramo cy'amateka
Bamwe bageraga ku nyubako ya BK Arena yabereyemo iki gitaramo bagafata ifoto y’urwibutso ko bitabiriye iki gitaramo cy’amateka
Bamwe basohokanye n'abakunzi babo muri iki gitaramo cy'amateka
Bamwe basohokanye n’abakunzi babo muri iki gitaramo cy’amateka

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka