Bwa mbere muri Kigali igitaramo kizashyushywa n’aba DJ babiri icyarimwe

Bimenyerewe ko mu bitaramo bisanzwe bibera mu mujyi wa Kigali bishyushywa n’umu DJ umwe ariko ikizabera muri Bamboo Restaurant mu mujyi wa Kigali kuwa gatanu tariki 12/10/2012 kizashyushywa na DJ Cox na DJ Esggy.

Abazitabira icyo gitaramo kitari kimenyerewe mu mujyi wa Kigali bazanabasha kwifotozanya n’inshuti zabo ndetse na bimwe mu bihangange muri muzika y’ino mu Rwanda ndeste na bamwe bo mu biyaga bigari bakabona ifoto ako kanya; nk’uko bitangazwa na DJ Esggy.

Igitaramo kizatangira saa yine z'ijoro.
Igitaramo kizatangira saa yine z’ijoro.

Iki gitaramo kizabera muri Bamboo Restaurant iherereye mu nyubako nshya ya T2000 hafi ya Kigali City Tower. Kwinjira bizaba ari amafaranga 3000 ku muntu umwe na 5000 kuzaba aherekejwe; nk’uko tubikesha Rutindukanamurego Roger Marc.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka