Bwa mbere igitaramo i Nyanza Twataramye kizabera kuri Stade

Igitaramo i Nyanza Twataramye Abanyenyanza bamaze kumenyera, kizaba ku munsi w’umuganura n’ubundi, tariki 4 Kanama 2023, kandi noneho kizabera muri Stade ya Nyanza, aho kubera mu Rukari nk’uko byari bimenyerewe.

Ni igitaramo kiba kibereye ijisho
Ni igitaramo kiba kibereye ijisho

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, yabitangarije abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye, mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa 27 Nyakanga 2023.

Meya Ntazinda yavuze ko bacyimuriye muri Sitade nyuma yo kubona ko abantu bari basigaye bacyitabira cyane, byanatumye mu cy’umwaka ushize wa 2022 hari abatarabashije kwinjira mu Ngoro y’Umurage yo mu Rukari, ari na ho cyari gisanzwe kibera.

Yagize ati "Ubushize hari nka 50% by’abari bacyitabiriye batabashije kwinjira. Turizera ko noneho muri Sitade bitazabaho kuko ho hisanzuye. Abantu baramutse badakwiriyemo, ubutaha twazashaka ahandi hanini kurushaho."

Iki gitaramo kandi ngo kizahimbazwa n’abantu banyuranye harimo Itorero Urugangazi, Nzayisenga Sophie uzwiho gucuranga inanga, umuhanzi Sentore, Nyiranyamibwa n’abandi.

Abatazabasha kucyitabira ngo bashobora kuzagikurikira kuri televiziyo ndetse no kuri uyu You Tube.

Mu rwego rwo gukomereza ibyishimo Abanyenyanza, uhereye ku muganura uzizihirizwa mu Midugudu, bagakomereza mu gitaramo i Nyanza Twataramye, ku itariki ya 5 n’iya 6 hazaba n’amasiganwa y’amagare.

Meya Ntazinda ati "Ku itariki ya 5 hazaba amasiganwa azaturuka i Kigali, ariko ku ya 6 hazabaho no guha umwanya abanyonzi, na bo bakazasiganwa."

Tugarutse ku muganura nyir’izina, wo uzizihirizwa ku manywa mu Midugudu, ukazarangwa n’uko ababashije kweza bazaganuza bagenzi babo bitashobokeye mu Midugudu batuyemo.

Ubuyobozi bw’Akarere bwo buzifatanya n’abaturiye Ingoro y’Umurage yo Kwigira ku Rwesero, kandi kimwe no mu gitaramo, hazabaho ko icyo abantu bazakenera, cyaba icyo kurya cyangwa kunywa, bazabasha kukibona hafi, bakigurira.

Ni igitaramo cyitabirwa n'abantu b'ingeri zose
Ni igitaramo cyitabirwa n’abantu b’ingeri zose

Abanyenyanza bamenyereye kwitabira igitaramo i Nyanza Twataramye, bavuga ko n’ubundi bazacyitabira kuko kibongerera ibyishimo, ariko ab’urubyiruko bakifuza kuzakibonamo akazi.

Ngo banizeye ko kucyinjiramo bitazagorana nk’ubusanzwe, kubera ko stade yo ari nini ikaba inafite imiryango ibiri.

Umwe muri bo w’umutekinisiye mu gukora amashanyarazi ati "Njyewe nari nsigaye numva ntagishaka no kujyayo kuko wabonaga abanyamahanga ari bo bashyira imbere, twebwe Abanyarwanda ntitubashe kwinjira kandi ibyo tugiyemo ari ibyacu. Ubushize sinabashije kwinjira, kandi byarambabaje."

Yunzemo ati "Ubwo stade ifite imiryango ibiri, abanyamahanga bazanyure muri umwe natwe tunyure mu wundi, hanyuma twese tuzatahe twishimye."

Abantu baba ari uruvunganzoka
Abantu baba ari uruvunganzoka

Igitaramo i Nyanza Twataramye kizaba ku nshuro ya 9. Cyatangiye muri 2014, kiba mu mpera z’umwaka, muri 2016 ni bwo cyatangiye guhuzwa n’umuganura. Covid 19 yagikomye mu nkokora kuko muri 2020 cyabereye kuri Televiziyo y’u Rwanda, muri 2021 bwo no kuri televiziyo ntibyakunda, ariko muri 2022 ho cyarabaye ari na bwo cyitabiriwe n’abantu benshi cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza gusigasira umuco w’Igihugu n’ingangagaciro zawo. Kizategurwe neza, abatanga ibiganiro babe bazi amateka y’u Rwanda koko kandi bayasobanura neza.

iganze yanditse ku itariki ya: 28-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka