Burna Boy na Tems begukanye ibihembo muri BET Awards

Umunya-Nigeria Davido yaririmbye mu muhango wo gutanga ibihembo bya BET Awards byabaga ku nshuro ya 23, bagenzi be barimo Burna Boy na Tems begukana ibihembo.

Burna Boy yegukanye igihembo nk'umuhanzi w'umunyamahanga wigaragaje
Burna Boy yegukanye igihembo nk’umuhanzi w’umunyamahanga wigaragaje

Ibihembo bya BET Awards, byatangiye gutangwa bwa mbere muri Kamena 2001. Bitegurwa na Black Entertainment Television (BET) bigamije gushimira abahanzi, abakinnyi ba sinema, abakina imikino itandukanye n’abandi bagira uruhare mu guteza imbere imyidagaduro izamura abirabura.

Ku isaha ya saa munani mu rukerera rwo ku wa mbere ku masaha yo mu Rwanda nibwo hatanzwe ibi ibihembo, bya BET Awards, aho Umuhanzi w’umunyafurika Adedeji Adeleke Davido, yasusurukije ababyiyabiriye mu ndirimbo ye nshya yise ‘Unavailable’.

Davido yataramiye abitabiriye itangwa ry'ibihembo bya BET Awards
Davido yataramiye abitabiriye itangwa ry’ibihembo bya BET Awards

Davido yaririmbaga muri BET Awards ku nshuro ya kabiri Umuhanzi ukomoka muri afurika ahabwa umwanya muri ibi birori byakataraboneka nyuma ya Fireboy DML umwaka ushize.

BET Awards yabereye mu mujyi wa Los Angeles ndetse bitoborwa n’umuraperi Bow Wow, cyane ko ibihembo by’uyu mwaka bahaye rugari injyana ya ‘Hip Hop’ mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 ishize abirabura bakora neza iyi njyana.

Muri ibi bihembo haririmbye abaraperi batandukanye barimo KRS1, Big Daddy, na Fat Joe ndetse n’abahoze mu itsinda rya Migos, Quavo na Offset bari bongeye kwiyunga ubwo bafataga umwanya wo kuzirikana umwe mu bari barigize ‘Takeoff’ witabye Imana umwaka ushize arashwe.

Abahoze bagize itsinda rya Migos bongeye guhuza
Abahoze bagize itsinda rya Migos bongeye guhuza

Abahanzi bo muri Afurika bari bahatanye muri ibi bihembo. Barimo Burna Boy urimo mu byiciro bitatu, Tems ari mu byiciro bibiri na Wizkid wari uhatanye muri ibi bihembo.

Hari kandi Ayra Star na Asake bari bahatanye bwa mbere muri BET Awards.

Burna Boy yegukanye igimbo nk’umuhanzi w’umunyamahanga wigaragaje (Best International Act), mu gihe Tems yahawe igihembo cya (Best Collaboration) ndetse yacyegukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya kubera uruhare yagize mu ndirimbo ‘Wait for U’ yafatanyije n’umuraperi Future.

Abiganje mu gutwara ibihembo ni Beyonce na SZA bose begukanye bitatu, mugihe umuraperi Drake ariwe wari mu byiciro byinshi, birindwi.

Beyoncé yatwaye ibihembo bitatu
Beyoncé yatwaye ibihembo bitatu

Hari ibyiciro byahembwemo abahanzi babiri, nka Album y’umwaka yabaye iya SZA yise ‘SOS’, ndetse n’iya Beyoncé yise ‘RENAISSANCE’. Ibi kandi byabaye no ku cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo mu njyana ya RnB, cyagabanywe na Chris Brown na Usher.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka