Benshi mu banyamakuru n’abahanzi bishimiye insinzi ya Rayon Sports

Benshi mu bahanzi n’abanyamakuru bishimiye insinzi y’ikipe ya Rayon Sport tariki 15/05/2013 ubwo yegukanaga igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 9 yose itacyegukana.

Mu nyandiko igaragaza ibyishimo byinshi, Uncle Austin yagize ati : ‘‘Mu byukuri, tureke byabindi bya babandi Rayon Sport ......Imyaka icyenda yari myinshi....Tugitwaye uyu munsi na Celebra pe! Mbiheruka 2004’’ Bigaragaza ko we na mbere y’uko Rayon Sport itsinda yabyiyumvagamo.

Rurangwa Gaston uzwi ku izina rya Skizzy we yagize ati: “Kabisa Rayon Sport u deserved da cup kabisa kuko amateka wakoze iyi season Rayon Sport ikwiye guines de record kuko kuva foot yabaho Rayon Sport niyo kipe ibashije gukora ibi bikurikira: Kunyura ku myanya yose kuva 14,13,12,11,10,9,8,7,6,5,4,3,2,1. Kabisa congs ku bayobozi ba Rayon Sport, abakinnyi n’abafana ku murimo utoroshye kabisa mwari mubikwiriye. Imana ibane namwe mwese”.

Rurangwa Gaston uzwi ku izina rya Skizzy.
Rurangwa Gaston uzwi ku izina rya Skizzy.

Nyuma Skizzy yongeyeho ati: “Kabisa uyu mugoroba amakipe yambara ubururu atumye ndyama nezerewe ndavuga Rayon Sport na Chelsea FC. Imana irakabaho yumva amasengesho yacu aba blues.”
Kwizera Emmanuel, umunyamakuru ku igihe.com nawe yagize ati: “Gikundiro uri umusaza!Oooohhh... Rayon!!?”

Jean Paul Ibame wahoze ari umwanditsi mukuru ku rubuga rw’Inyarwanda yagize ati: Rayonnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnn!”

Audace Willy Pappy Mucyo, nawe akaba ari umunyamakuru ku Igihe yishimiye birenze insinzi ya Rayon Sport ndetse yongeraho ko kuba Imana yibutse Rayon Sport nawe igiye kumwibuka.

Nyuma y'umukino wahuje Rayon Sports na Musanze FC, ibyishimo byari byose ku bakunzi ba Rayon.
Nyuma y’umukino wahuje Rayon Sports na Musanze FC, ibyishimo byari byose ku bakunzi ba Rayon.

Yagize ati: “Mana, kuva wibutse "Rayons Sport" ikongera kwibikaho igikombe cya championship y’u Rwanda nyuma y’imyaka 9, nizeye ko budacya kabiri nanjye utanyeretse ukuboko kwawe guhambaye!Amen!”.

Ally Soudy ubu usigaye abarizwa muri Amerika, n’ubwo atashoboye kuba mu Rwanda ngo akurikirane uyu mupira, cyari kimwe mu byifuzo bye.

Yagize ati: “Thanks God, nari narifuje kuzaba kukibuga Rayon Sports yongeye gutwara igikombe cya shampiona ariko nyine......!Gusa ndishimye cyane congs my team ndagukunda cyane Rayon...”.

Ally Soudy muri studio za radio Isango Star.
Ally Soudy muri studio za radio Isango Star.

Ruzindana Rugasaguhunga wamenyekanye cyane ubwo yari umunyamakuru ku Igihe nawe yagize ati: “Kuva i Bwanamukari kugera mu Bwanacyambwe, mu Gisaka no Bukonya, mu Bufundu no mu Bunyambiriri mu Bugesera na Nduga, intero ni imwe: Insinzi ya Rayon Sports: Gikundiro, Gasenyi, Ikipe Imwe Rukumbi itunganye, Ikipe y’Imana. Oh Rayooooooooon!!!!”

Umuhanzi Maitre Jad’Or nawe ibi byishimo ntiyabitanzwe. Yagize ati: “Mbega ibyishimo numva mfite we, iki gikosi twarakivunikiye vraiment, niyo mpamvu tugomba gucelebrating 2!Gikundiro Oyeee!”

Olivier Ntaganzwa nawe wamenyekanye cyane akora ku Igihe yagize ati: “Hehehehhhh, iyi ni impera y’imyaka icyenda birumvikana! Aba Rayons...!!!”

Ruzindana Rugasa.
Ruzindana Rugasa.

Nubwo ariko benshi mu banyamakuru n’abahanzi bishimiye insinzi ya Rayon ntibivuze ko bose ariko bayishimiye. Phil Peter, umunyamakuru ku Isango Star akaba n’umushyushyarugamba, we yagaragaje ko ibyo byishimo atabirimo.

Yagize ati: “Mumbarire kubivuga wenda ni igitekerezo cyanjye!ariko nta Munyarwanda n’umwe uteri ukwiye gufana APR!mwe sinzi uko mubyumva!”

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Rayon Sport Gikundiro ihirwe,umugisha,ubwozuzanye mu equipe mubuyobozi bibarange muriyi season tugiye gutangira maze turangwe n’ibikosi!!!!!

Hakizimana Felix Nickname Gikundiro yanditse ku itariki ya: 6-09-2013  →  Musubize

Arikose muravuga iki ko icyo gikombe mwagitwaye mucyubikiriye mwagizengo umwaka utaha muzagitwara ISONGA FC? TEGEREZA IGARUKE MUKICIRO CYAMBERE MAZE MUZIREBERE .

yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Rugasa uvuze kigabo naho rayon ninkimpyisi ibona akanyama aruko intare yasigaje! izajya itejyereza ko APR IHINDURA GAHUNDA KUJYIRANGO IBONE Igikombe

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-05-2013  →  Musubize

Ngo arumva nta munyarwanda numwe utari ukiye gufana APR? abantu twese ntabwo twumva ibintu kimwe koko,nawe wize koko ( ariko nyine wabanje kwisegura ariko .....

ikirabo yanditse ku itariki ya: 17-05-2013  →  Musubize

rayon sport nikipe yigikundiro tuyihozakumutima igikombe tugituye meya wacu umutoza gomez naburiwe yagize icyakora kubwa gikundiro.na rwabutabura ntibagiwe kanombe nkumuyobozi wabakinyi turamukunda.,na foid,makenzi,cyane sedric,nabandibakinyi.ndabakunda abarayon.k6

janet yanditse ku itariki ya: 16-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka